Inzu z’ubwanikiro zubatswe hirya no hino mu gihugu, cyane cyane ahiganje Ubuhinzi bw’ibinyampeke, mu mushinga mugari watwaye akayabo k’ingengo y’imari, none zatangiye gusenyuka hamwe na hamwe zitarakoreshwa icyo z’ubakiwe.
Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2010, utangijwe na Leta y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ukaba warugizwe n’inzu za hangari zagenewe kwanikwamo no guhunika ibinyampeke bitandukanye, mu rwego rwo gufata neza umusaruro uturuka ku buhinzi.
Bamwe mu baturage baturiye izi nzu, bavuga ko uyu mushinga utizwe neza, kuko ngo hari aho babona izi nyubako zipfa ubusa, zangirika kandi zarashowemo amafaranga atari make.
Sekabanza utuye mu Kagari ka Kabyiniro, Umurenge wa Cyanika, mu Karere ka Burera, ni umwe mu baganiriye na UMURENGEZI.COM yemeza ko izi nyubako ntacyo zibamariye.
- Advertisement -
Ati: “Duheruka bubaka izi nzu, batubwira ko ari izo guhunikamo, ndetse no kwanikamo. Sinzi iyo byaheze, kuko kuva zubakwa nta na rimwe nari nabona zikorerwamo, none zatangiye no gusenyuka kubera kutitabwaho.”
Ibi bivugwa na Sekabanza, abihurizaho n’abandi baturage, gusa bo bakongeraho ko Leta yakagombye kugira icyo ikora ngo izi nyubako zibungwabungwe.
Ahishakiye Florence agira ati: “Izi Hangari mbona ari umushinga wizwe nabi, kuko abagenerwabikorwa ntacyo ubamariye. Ndifuza ko Leta yakongera ikawigaho, kuko hari naho numvise ngo izi nyubako zagwiriye abantu bitaba Imana.”
Mu ibaruwa ikinyamakuru UMURENGEZI cyandikiye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) tariki ya 31 Ukwakira 2022 kiyisaba ibisobanuro birambuye kuri uyu mushinga, igasubizwa tariki ya 05 Ukuboza, binyuze ku muvugizi w’iyi Minisiteri, basobanuye byinshi birambuye kuri uyu mushinga, birimo kuba izi nyubako zareguriwe Amakoperative y’Ubuhinzi ndetse n’abantu ku giti cyabo, binyuze mu masezerano bafitanye.
Bagize bati: “Uyu mushinga waje uje kongerera agaciro umusaruro ukomoka mu buhinzi. Watangiye muri 2010, kuri ubu tukaba tubarura ubwanikiro 886 bwubatse mu gihugu hose, bukaba bwaratwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari icumi(10,000,000,000frw). Bumaze kuzura twabweguriye Amakoperative ndetse n’abantu ku giti cyabo, nyuma tugirana amasezerano y’imikoranire.”
Iyi Minisiteri kandi isaba inzego z’ibanze kwegera Abahinzi, mu rwego rwo kubungabunga ibyagezweho.
Iti: “Inzego z’ibanze nk’ijisho rya Leta ryegereye Abahinzi. Icyo tuzisaba, ni ugukomeza gukorana n’abahinzi mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa remezo bigenda byubakwa hirya no hino mu gihugu. Hari imishinga Leta ishoramo akayabo, ikangirika itarakora icyo yagenewe, aha abaturage bakaba bibaza ukwiye kubiryozwa. Tubibutse ko zimwe muri izi nyubako zatangiye gusenyuka ndetse hari iyo mu Karere ka Gasabo iherutse guhitana ubuzima bw’abantu 11 abandi 35 bagakomereka bitewe n’uko ubu bwanikiro bwari bushaje.”
Ibibazo n’Ibisubizo byatanzwe na MINAGRI
Ikibazo: Umushinga watangiye ryari, ufite izihe ntego, utwara ingengo y’imari ingana gute kuri buri nyubako (imibare ifatika)?
Igisubizo: Ibikorwa byo kwita no gufataneza umusaruro byatangiye gushyirwamo imbaraga ku buryo bw’umwihariko mu myaka ya 2010, aho Leta y’u Rwanda ibinyujije mu mishinga itandukanye yongereye umubare w’ibikorwaremezo byo gufata neza umusaruro cyane cyane umusaruro w’ibinyampeke (ibigori n’umuceri). Byumwihariko hagati y’umwaka wa 2019 na 2021 Leta y’u Rwanda binyuze mu ngengo y’imari y’umwaka; yashyize asaga Miliyari 10 zo kubaka ubwanikiro bw’ibigori n’imbuga z’umuceri, mu rwego rwo kubungabunga umusaruro no kwongerera ubwiza bwifuzwa ku isoko. Muri iwo mwaka hakaba harubatse ubwanikiro bugera kuri 660 na stocks 12.
Ikibazo: Ese izi nyubako ko tuzibona ahantu henshi mu gihugu hakaba n’ahandi zitari, umushinga wararangiye cyangwa urakomeje? Mutubwire imiterere y’umushinga muri make.
Igisubizo: Ibyo gufata neza umusaruro byubatse mu gihugu hose. Hari aho tubisanga ari byinshi kurusha ahandi, bigendeye ku gihingwa cy’ibanze n’ingano y’umusaruro ubuneka muri ako gace. Gahunda ya Leta ni ugukomeza kubaka ubushobozi bwo kubungabunga umusaruro binyuze mu kongera ibikorwaremezo aho bikenewe hose, uko ubushobozi buzagenda buboneka; guhugura abahinzi ku gufataneza no kubungabunga umusaruro ndetse no gukomeza gushishikariza abikorera gufatanya na Leta muri iki gikorwa.
Ikibazo: Ese intego z’umushinga zagezweho ku kigero kingana gute? Cyangwa hari imbogamizi mwahuye na zo wenda zatumye umushinga utagerwaho?
Igisubizo: Muri rusange intego z’umushinga zo kongera imbaraga mu kubungabunga umusaruro zigenda zigerwaho. Ubu mu gihugu hose harabarurwa ubwanikiro bw‘ibigori bugera kuri 886 harimo ubwanikiro burenga 700 bwubatswe gusa mu hagati y’umwaka wa 2014 na 2021; ndetse n’imbuga zo kwanikaho umuceri 567. Ibi byose ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’ubuhunikiro ndetse n’ibikoresho bifasha kubungabunga umusaruro n’imashini zihura cyangwa zumisha umusaruro byarushijeho gutuma ubwinshi n’ubwiza bw’umusaruro ugera ku isoko urushaho kwiyongera.
Ikibazo: Umushinga w’izi nyubako waje ugenewe bande? Ni bande bashinzwe gucunga izi nyubako ko hari aho ugera ugasanga zarangiritse, ugasanga ntizitabwaho, ndetse ko hari aho twumvise ko zahindutse indiri y’ubusambanyi, akaba ari naho abaturage bahera bibaza akamaro kazo, kuko hari n’aho zishaje zidakorewemo na rimwe?
Igisubizo: Kubaka ibikorwaremezo byo gufata neza umusaruro, ni umushinga waje ugenewe cyane cyane Abahinzi bibumbiye mu makoperative ndetse n’abahinzi ku giti cyabo bahinga kandi bagatunganya umusaruro w’ibinyampeke. Harebwa cyane cyane abahinzi bahinga ibigori, ibishyimbo, n’umuceri.
Izi nyubako zigenewe kandi zikoreshwa n‘abo twavuze haruguru, zishyirwamo umusaruro igihe cy’isarura. Koperative zikaba ari zo zifite inshingano zo gucunga ibyasaruwe byumishirizwa muri izi nyubako. Zikoreshwa hagendewe kubigize amasezerano yo kuzihabwa nyuma yo kubakwa. Amasezerano iteka agaragaza inshingano z’abagenerwabikorwa mu rwego rwo kubikoresha icyo byagenewe, kubyitaho, kubirinda ndetse n’uruhare rwa leta mu kujya inama no kurinda ko byagurishwa, ahubwo bigakomeza gufasha iterambere ry’ubuhinzi.
Ikibazo: Hari aho abaturage bagira impungenge z’umutekano w’ibyabo, igihe baba bakoresheje izi nyubako nk’ahantu ho kwanika cyangwa guhunika imyaka yabo, ni iki mwababwira?
Igisubizo: Abakoresha ibi bikorwaremezo bakangurirwa gushyiraho gahunda yo kurinda imyaka yabo irimo , bagakorana n’inzego z’ubuyobozi bwa leta buri hafi. Nta mpamvu yo kugira impungenge z’umutekano w’ibyabo birimo mu gihe izo gahunda zishyizweho kandi bikumvikanwaho n’abafite umusaruro muri izo nyubako.
Ikibazo: Dusoza, ni iki mwasaba cyangwa ubutumwa mwaha abaturage ndetse n’inzego z’ibanze ku bijyanye n’izi nyubako cyangwa n’ibindi bikorwa biteganyijwe mu minsi iri imbere?
Igisubizo: Imishinga nk’iyi ndetse n’indi yo mu buhinzi yose, igamije guteza imbere ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange. Gufata neza umusaruro bifasha kubungabunga no guha agaciro imbaraga zishyirwa mu gukongera umusaruro w’ibihingwa byera hano iwacu, hagabanywa igihombo giterwa n’umusaruro wangirika, ndetse hongerwa ingano y’umusaruro utunganije neza ku isoko, ariyo mpamvu nyamukuru izi nyubako zigenda zubakwa hirya no hino mu gihugu.
Inzego z’ibanze nk’ ijisho rya leta ryegereye umuhinzi, imbaraga zihuzwe mu gukoresha neza no kubungabunga ibyagezweho, ndetse no gukomeza gutekereza ku cyarushaho guteza imbere ubuhinzi, hitabwa cyane ku kongera umusaruro, kuwitaho no kubungabunga no gukoresha neza ibikorwaremezo ibyo aribyo byose bishyirwaho mu kuwitaho.
Izi nyubako zatangiye kwangirika