Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Burera, bavuga ko bamaze igihe kinini bakora badahembwa, bikabatera ubukene.
Aba baturage bataka ubukene buturuka ku gukora badahembwa, ni abakora muri VUP (Vision Umurenge Program).
Bamwe muri bo baganiriye n’ikinyamakuru UMURENGEZI.COM, bagitangarije ko bamaze amezi agera kuri ane badakora ku ifaranga rya VUP, ibyo bo bita kuruhira Bwerere.
Sekabanza, umwe mu bagenerwabikorwa ba VUP, utuye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kabyiniro, avuga ko yugarijwe n’ubukene buturuka ku kudahemberwa imirimo bakoze.
- Advertisement -
Ati: “Mbayeho nabi cyane, amadeni nafashe nabuze uko nayishyura, none n’iminsi mikuru insanze nta faranga mfite kandi narakoze muri VUP. Ndifuza ko Akarere katwishyura amafaranga yacu twakoreye, kuko tuyabuze twaba twararuhiye Bwerere.”
Ibi kandi ni byo bigarukwaho na Nzabonimpa Tharicise, nawe wakoze muri VUP, uvuga ko atazi igihe bazishyurirwa, kuko ngo ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika bwabakoresheje inama bakabizeza ko bagiye kwishyurwa bagategereza none ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati: “Tumaze amezi arenga ane, nta mafaranga turahembwa. Ubu iminsi mikuru twe ntabwo tuzayirya. Turashonje, inzara itumereye nabi. Akarere kandimo hafi amakenzeni umunani, badufashije batwishyura rwose.”
Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, mu kiganiro n’itangazamukuru cyateguwe n’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, yavuze ko ikibazo bakizi nk’ubuyobozi.
Ati: “Iki kibazo turakizi nk’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, kikaba cyaratewe n’uko amafaranga twaka muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yarangiye ntitwahita tubimenya, ahanini biturutse ku mukozi w’Akarere wasezeye bitunguranye agiye mu mahanga.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka, bityo ko abaturage bakwiye gusubiza agatima impembero.
Agira ati: “Kuri ubu hamwe n’abafatanyabikorwa, twabonye undi mukozi usimbura uwagiye, tukaba twizeza abagenerwabikorwa ba VUP ko bitarenze uyu mwaka baraba bahembwe.”
V.U.P(Vision Umurenge Programm) ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2008, ikaba yaratekerejwe na Leta y’u Rwanda, hagamijwe kurwanya ubukene bukabije mu Rwanda.
VUP ifite inkingi eshatu ari zo; inkunga y’ingoboka ku bageze mu za bukuru batishoboye, imirimo y’ingufu ihemberwa ku batishoboye bafite imbaraga zo gukora, ndetse n’inguzanyo iciriritse yishyurwa ku nyungu ya 2% mu gihe cy’umwaka.