Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yasakazaga ubutumwa bwerura ko “u Bufaransa bwamaganye inkunga u Rwanda rugenera umutwe wa M23, bugasaba ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.”
Benshi batanze ibitekerezo binenga uburyo Ambasade y’u Bufaransa yemeye guhindurwa na Guverinoma ya RDC ishinja igihugu cy’abaturanyi kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano muke muri Kivu ya Ruguru hirengagijwe impamvu shingiro zituma ibyo bibazo biba akarande.
Ni ubwa mbere u Bufaransa bweruye bugashyira hanze ibyo birego bishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, mu gihe bushyigikiye ibikorwa byarwo byo kugarura amahoro ku Isi, harimo n’ibyo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa Anne-Claire Legendre, yavuze ko Paris yifuza ko impande zose zirebwa n’ibibazo bya RDC zakubahiriza amasezerano y’i Luanda n’aya Nairobi, ndetse n’umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu ukazahurwa.
- Advertisement -
Yavuze kandi ko u Rwanda rukwiye guhagarika inkunga zose rugenera inyeshyamba za M23, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo igaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite, kuko nta gihamya ifatika igaragaza ko rutera inkunga izo nyeshyamba z’Abanyekongo bifuza kubona uburenganzira mu gihugu cyabo.
U Bufaransa bubogamiye ku ruhande rwa RDC, mu gihe hashize umwaka umwe gusa ibihugu byombi byongeye kuzahura umubano wari umaze imyaka irenga 27 urimo agatotsi kubera ko u Bufaransa bwari bwarinangiye kwemera ukuboko kwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
U Bufaransa kandi bwiyunze kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na yo idahwema kugaragaza ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za M23 zihanganye n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’inyeshyamba zirimo n’umutwe wa FDLR bivugwa ko washinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe mu bakomeje gutanga ibitekerezo ku butumwa bw’u Bufaransa baragaragaza uburyo icyo gihugu na cyo kigaragaje uruhande kiriho, mu gihe kitamagana ubwicanyi bukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bagaragaza kandi ko bibaye bishoboka, u Rwanda rwagateye inkunga inyeshyamba za M23, mu guhagarika ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo gutsemba Abatutsi ukomeje guhemberwa na FDLR imaze imyaka ikabakaba 30 igerageza kugaruka mu Rwanda.
Uwitwa Alain Dankaers yagize ati: “Ese ubundi ibi bitekerezo ni uruhande rwa Perezida Emmanuel Macron, cyangwa ni urw’umukozi ushinzwe itumanano muri Ambasade? Niba ari uruhande rw’u Bufaransa kuki bitatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ubwe?”
Ngendahimana Ladislas we yagize ati: “Ahubwo mwari mukwiye kwamagana umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi, watangaje ku mugaragaro gahunda afite yo guhirika ku butegesi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kandi ibyo bikaba bikurikira imbwirwaruhame zuzuye urwango n’ubukangurambaga bw’ubwicanyi busesuye.”
‘Si ikibazo cy’u Rwanda’ – Perezida Kagame
Mu gihe Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi yashimiye Perezida wa USA kuba yaramaganye u Rwanda arushinja gushyigikira inyeshyamba za M23 mu nama ihuza igihugu ayoboye n’Afurika, Perezida Kagame we yanyomoje ibyo birego, ashimangira ko ibibazo by’umutekano muke muri RDC atari iby’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC ari ikibazo kigomba gukemurwa na Guverinoma ya RDC, cyane ko ibibazo by’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda bidakwiye kubazwa Abanyarwanda.
Ku ya 23 Ugushyingo, abayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’abaturutse mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye hamwe mu nama yateraniye i Luanda hanzurwa ko inyeshyamba za M23 zikwiye guhagarika imirwano no kurekura uduce zigaruriye nta yandi mananiza, u Rwanda na rwo rugaragaza ko rushyigikiye uwo mwanzuro.
Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo na bwo, i Nairobi hasoje ibiganiro byahuzaga Leta ya Congo n’abahagarariye imitwe 50 yitwaje intwaro mu rwego rwo guharanira amahoro arambye muri icyo gihugu, ariko inyeshyamba za M23 ntizahawe amahirwe yo kwitabira ibyo biganiro n’ubwo zidahwema kugaragaza ko icyo zikeneye ari ukugirana ibiganiro na Leta, kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bibonerwe ibisubizo birambye.
Ku ya 12 Ukuboza, Inyeshyamba za M23 zahuye n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC, abahagarariye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu (MONUSCO) ndetse n’Abahagarariye Inama y’Ihuriro y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), ariko ibiganiro bagiranye ngo ntibyigeze bitanga umusaruro w’amahoro.
M23 yavugaga ko yifuza kongera kugirana ibiganiro na bo, ariko ingabo za FARDC zo zigaragaza ko zitifuza ibiganiro nk’ibyo n’izo nyeshyamba zigaruriye ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo.
Umuvugizi wa FARDC Gen. Sylvain Ekenge, yahishuye ko umugambi w’iyo nama wari uwo gusaba inyeshyamba kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Luanda. M23 yari yemeye guhagarika imirwano ariko ngo Ingabo za FARDC ni zo zahisemo kongera kubura imirwano zigaba ibitero ku birindiro bya M23.