Bwa mbere mu mateka, Ikipe yo ku Mugabane wa Afurika igeze kure mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru ya Maroc ikoze amateka akomeye, yo kuba Ikipe ya mbere yo ku Mugabane wa Afurika, igera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar.
Iki gikorwa cy’indashyikirwa, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cya Maroc yagikoze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 10 Ukuboza 2022, ubwo Maroc yatsindaga ikipe y’igihugu cya Portugal igitego kimwe ku busa.
Amateka meza yaherukaga ku bihugu bya Afurika mu gikombe cy’isi, ni ayaherukaga kugera muri ¼; harimo Cameroon yageze muri 1/4 mu 1990, Sénégal yageze muri 1/4 muri 2002, na Ghana yageze muri 1/4 mu 2010.
- Advertisement -
Imikino y’Igikombe cy’Isi y’uyu mwaka yatangiye tariki ya 21 Ugushyingo 2022, ikazasozwa tariki ya 18 ukuboza 2022. Igihugu cya Qatar cyakiriye igikombe cy’Isi, ni igihugu cyavuzweho byinshi mbere yo kwemererwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kwakira iyi mikino, birimo no guhonyora uburenganzira bwa muntu.