Umunyarwandakazi Mukansanga Salima, uri mu bagore batatu bari gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo muri Qatar, azaba ari umusifuzi wa Kane mu mukino Ubufaransa buzakina na Tunisia kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022.
Salima azaba yungirije umusifuzi mukuru w’uyu mukino Matthew Conger, ukomoka muri New Zealand, we na mugenzi we baturuka hamwe Mark Rule, na Tevita Makasini ukomoka muri Tonga.
Mu minsi ishize, Salima yari umusifuzi wa kane, ubwo Ubufaransa bwakinaga na Australia, ndetse azongera abe umusifuzi wa kane ku mukino Ubufaransa buzakina na Tunisia.
Muri 2007, ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk’umusifuzi wemewe na FERWAFA.
- Advertisement -
Mu mwaka wa 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.
Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane, ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga na Tanzania muri 2014, mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.
Muri 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay, harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Muri 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 07 Kamena n’iya 07 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23, cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.
Mu mwaka ushize wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.
Nyuma yo gusifura CAN, Mukansanga Salima yatoranyijwe mu bagore 3 bagomba gusifura igikombe cy’isi cy’abagabo muri Qatar 2022, ndetse ahanze amaso mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore kizabera muri Nouvelle-Zélande mu mwaka utaha wa 2023.