Mu mateka y’ibyamamare byo mu Rwanda, uyu munsi wo kuwa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022, uzaba umunsi w’amateka kuko wabaye nk’uwavumwe mu gihugu kubera amarira n’agahinda ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda.
Nyuma y’uko ahagana mu gitondo cy’uyu munsi wo kuwa gatatu tariki ya 17 Kanama 2022 umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana aho yari arwariye mu Buhinde bikababaza benshi, na none nta masaha icumi aciyemo uwitwa Thomas wamenyekanye nka ‘YANGA’ mu gusobanura filime, nawe yitabye Imana aho yari arwariye muri Afurika y’Epfo.
Urupfu rwa Yanga, rwatangajwe na murumuna we ‘JUNIOR GITI’ nawe wamenyekanye mu gusobanura filime, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko mukuru we wari urwariye muri Afurika y’Epfo yitabye Imana.
Yagize ati “Rest In Peace my Big Brother, for me you were my Dad.”Aya magambo akaba yashenguye imitima ya benshi.
- Advertisement -
Ku bakunzi b’umuziki nyaraanda na filimi zisobanuye, uyu ni umunsi w’amateka n’akababaro gakomeye, ndetse benshi bahamya ko utazigera uba ku mutima wabo kubera uruhurirane rw’ibyamamare bakundaga byatabarukiye umunsi umwe.
Reka twese dufatanye tuvuge tuti R.I.P YANGA (Thomas)!