Abana 26 b’abanyeshuri bapfuye nyuma y’uko amashuri yubatswe n’ibiti barimo yibasiwe n’inkongi y’umuriro, maze agashya agakongoka, kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Ugushyingo 2021, mu majyepfo y’igihugu cya Niger, mu mujyi wa Maradi.
Chaibou Aboubacar Umukuru w’umujyi wa Maradi, yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko abo bana bapfuye, abandi 13 bagakomereka kandi ko nabo barembye cyane, yongeraho ko abo bana bari bafite hagati y’imyaka itanu n’itandatu.
Niger ni kimwe mu bihugu bikennye cyane muri Afrika, cyaragerageje gukemura ikibazo cy’ubukene bw’amashuri hifashishijwe biti, ndetse hari aho rimwe na rimwe abana biga bicaye hasi.
Si ubwa mbere inkongi nk’iyi yibasiye amashuri muri iki gihugu, gusa ngo ntibyari bimenyerewe ko umubare ungana gutya w’abana bahatakariza ubuzima.
- Advertisement -
Perezida Mohamed Bazoum aherutse kwemera itangazamakuru ko hari gahunda yo gusana amashuri yose yubakishijwe ibiti, gusa ntiyigeze atangaza igihe bizatangira gushyirirwa mu bikorwa.