UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 weeks
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 4 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 5 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Kamonyi : Polisi yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho gukubita abaturage
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Kamonyi : Polisi yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho gukubita abaturage

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 17/09/2021 saa 5:40 PM

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yataye uri yombi itsinda ry’abantu 12 bakekwaho gutega abaturage bakabambura, bakabakubita, bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Uko ari 12, bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Nzeri 2021, bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma, mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe bari bamaze igihe barajujubije abaturage bo muri kariya gace, abaturage bavugaga ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite bakanabakubita.

SP Theobald Kanamugire avuga ko ayo makuru abaturage bayahaye ubuyobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise “Abahebyi” bajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Murenge wa Rukoma.

- Advertisement -

Ati, “Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse aya makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza gucukura amabuye mu birombe byabo rwihishwa.”

Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura cyane cyane abagore ndetse bagakubita n’abaturage.

SP kanamugire akomeza avuga ko aba bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe  barimo  kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura. Abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganwe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo  kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Emmanuel DUSHIMIYIMANA September 17, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 9 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 1 year
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 1 year
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?