UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Cyuve : Abaturage barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubatererana nyuma yo guhura n’ibiza
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
AmakuruImibereho

Cyuve : Abaturage barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubatererana nyuma yo guhura n’ibiza

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 27/05/2021 saa 8:44 PM

Abaturage batuye mu mudugudu wa Kibande na Karugabanya, mu kagari ka Cyanya, umurenge wa Cyuve, bavuga ko bahuye n’ibiza by’amazi byanabasize iheruheru, bakizezwa ubutabazi n’ubuyobozi bw’umurenge, ariko ngo bakaba barategereje amaso agahera mu kirere.

Mu ijoro ryo kuwa 26 rishyira 27 Mata 2021, nibwo abaturage batewe n’ibiza by’amazi atemba ava mu birunga, maze yangiza byinshi birimo: amazu, imyaka y’abaturage yari ikiri mu mirima, ndetse n’imihanda ihuza aba baturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, n’abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera.

Aba baturage bavuga ko nyuma yo guhura n’ibiza batakambiye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve ngo bubatabare, bukabatererana kandi bwari bwabijeje kubageraho bukabakorera ubutabazi bw’ibanze mu gihe ikibazo cyabo kigikorerwa ubuvugizi mu nzego zifite Gutabara abahuye n’ibiza mu nshingano zabo.

Umwe mu baganiye na UMURENGEZI.COM utifuje ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, agira ati, “Twahuye n’ibiza byahitanye ibyo dutunze, bidusenyeraho amazu, byangiriza n’imihanda. Mu bushobozi bwacu twagerageje kwirwanaho dusibura imihanda yangirijwe n’ibi biza, ariko aho bigeze imbaraga zacu zirananirwa, dukomeza gutegereza Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Cyuve witwa Bisengimana Janvier ngo araza adutere ingabo mu bitugu nk’uko yabitwizezaga iyo twamuhamagaraga kuri telefoni, ariko kugeza ubu ntituramubona cyangwa ngo tubone intumwa ye!

- Advertisement -

Twarahumagaye akajya atubeshya ngo ejo ndaza, kuza kwe biba ibyo mu magambo, none kugeza ubu nta byo kurya dufite, kuko ayo mazi yatembye anyura mu nzu atwara ibyo kurya nari ntifitemo.”

Twambazimana Jean Pierre nawe wasenyewe n’aya mazi, agaruka ku kababaro yatewe no kwizezwa ubutabazi n’ubuyobozi, ariko ngo amaso akaba yaraheze mu kirere.

Ati, “Twahuye n’ibiza bidukomereye, inzu yanjye yangirijwe n’ibiza, nyuma y’amazi yuzuye mu mbuga andi akajya mu nzu, yaje kuyangiriza ndetse n’ibirimo birangirika. Nakoze ubutabazi bw’ibanze nisanira inzu yari imaze kwangirika, gusa icyambabaje cyane ndetse kikanantera agahinda, ni uko mugenzi wanjye yahamagaye Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge akamubwira ko ari buze, ariko amaso agahera mu kirere.”

Birushabagabo Innocent nawe waganiye n’itangazamakuru, akaba n’umwe mu bagizweho ingaruka n’ibiza agira ati, “Ibi biza bigizwe n’amazi ava mu birunga yansenye inzu y’umuhungu wanjye nanjye ansenyera igikoni, ubu nsigaye iheruheru kuko n’aho nari nteze amakiriro mu myaka nahinze igizwe n’ibishyimbo na byo byangirijwe cyane n’ibi biza, gusa mbabajwe n’uburyo twatabaje umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wacu ntaze kutureba. Nibura n’iyo ataduha ubufasha bw’ibintu bifatika ariko akaduhumuriza!”

Bitabaje Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bwana Bisengimana Janvier abizeza kuhagera, barategereza baraheba

Twifuje kumenya impamvu yaba yarateye ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve kudasura aba baturage ngo bubahumurize kandi bwari bwabibasezeranyije, maze ku murongo wa Telefoni igendanwa ya Bwana Bisengimana uyobora Umurenge wa Cyuve ntiyifuza kugira icyo abitangazaho, adusaba ko twabibaza ubuyobozi bw’akarere.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeaninne ntiyitaba, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje tumusobanurira uko ikibazo giteye, ntiyabusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Ibyangirijwe n’ibiza, byiganjemo imyaka nk’ibishyimbo, imirima yarengewe n’umusenyi imbago zigabanya ubutaka bw’abaturage zikaburirwa irengero, inzu n’igikoni. Yangirije bikomeye kandi imihanda itandukanye muri uyu murenge wa Cyuve, abaturage bakavuga ko kuyisanira bidashoboka kuko birenze ubushobozi bwabo.

Aya mazi yangije imyaka y’abaturage anatwara imbago zagabanyaga imirima yabo

Imihanda ihuza abaturage bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, n’abo mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera yarangiritse

Ibyo aya mazi yasanze aho yanyuze byose yarabyangije

Eric Uwimbabazi May 27, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?