Mu rubura rwinshi Manchester City yatsinze Paris Saint Germain ibitego bibiri ku busa, bituma igera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo.
Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 cya Champions League, umukino wabereye mu gihugu cy’u Bwongereza kuri sitade ya Etihad stadium.
Abakinnyi babanjemo: Man City: Ederson, Walker, Stones, Dias, Zinchenko, Fernandinho, Gundogan, Mahrez, Silva, Foden, De Bruyne
PSG: Navas, Florenzi, Marquinhos, Kimpembe, Diallo, Herrera, Paredes, Verratti, Di Maria, Neymar, Icardi
- Advertisement -
Ku munota wa 11 gusa byari bihagije kuba Mahrez afungura amazamu ku ruhande rwa Man City, ndetse igice cya mbere kirangira uko.
Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagarutse bisanzwe, kuri PSG Mbappe yari akiri hanze kuko bari bacyatakisha Icardi.
Ku munota wa 65 ku mupira mwiza wari uzamukanwe na Kevin De Bruyne ahereza Zinchenko na we wahise akatira Mahrez umupira muremure, na we nta kindi yari gukora usibye guhita arangiriza mu izamu.
Angel De Maria yaje guhabwa ikarita y’umutuku byatumye PSG isigarana abakinnyi 10 ndetse iminota 90 irangira ari ibitego 2 bya Man City ku 0 bwa PSG. Iyi ntsinzi yasangaga iyo Man City yakuye mu Bufaransa nabwo itsinze PSG ibitego 2-1.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Man City igeze ku mukino wa nyuma wa champions league ndetse iri no ku mwanya mwiza wo kwegukana iki gikombe.
Wari umukino w’ingufu ku mpande zombi