Ikipe ya Musanze FC yakinaga umukino wa mbere wa Gicuti na Rutsiro FC ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, yaje kwitwara neza maze iyitsinda ibitego 4-2.
Ni umukino wagombaga gutangira saa 15h00′ ariko uza gutangira ku isaha ya saa 15h17′ bitewe nuko ibisubizo bya COVID-19 ku ikipe ya Musanze FC yari yakiriye uyu mukino kuri Sitade Ubworoherane byatinze gutangazwa.
Muri uyu mukino, Rutsiro FC yatangiye yotsa igitutu ikipe ya Musanze FC, ibi byaje gutuma ibona ibitego bibiri mu gice cya mbere cy’umukino. Rutsiro FC yaje gufungura amazamu ku munota wa 15′ ku ikosa ryari rikorewe ku mukinnyi Ndarusanze Jean Claude bakunze kwita Ramba Ramba, ikosa ryari rikorewe mu rubuga rw’amahina, maze umusifuzi atanga (penalty) yaje kwinjizwa n’uyu Ramba Ramba wakoreweho ikosa.
Nyuma y’umunota umwe gusa, Ndikumana Landry wa Rutsiro FC yaje kuyitsindira igitego cya 2 ku mupira waturutse ku ruhande rw’ibumoso. Ku munota wa 40′ w’umukino, Mutebi Rachid yaje kwishyura igitego kimwe ku mupira yari ahawe na Kyambande Fred, igitego cya 2 cya Musanze FC kiza gutsindwa na Munyeshyaka Gilbert bakunze kwita Lukaku.
- Advertisement -
Nyuma y’ibi bitego bibiri, Musanze FC yigaruriye umukino, byaje kuyiha amahirwe yo kubona igitego cya 3 cyatsinzwe na Ally Moussa Sova ndetse n’icya 4 cyaje gutsindwa na Mutebi Rachid maze umukino urangira Musanze FC ifite ibitego 4-2 bya Rutsiro FC.
Seninga Innocent utoza Musanze FC, avuga ko ikipe ye yinjijwe ibitego 2 mu minota ya mbere bitewe n’uko batinze kwinjira mu kibuga ngo batangire bishyushye. Ati, “Abakinnyi banjye batinze winjira mu mukino bitewe n’uko tutigeze tubona igihe gihagije cyo kwishyushya, ariko uko umukino wagiye ukomeza twabyitwayemo neza. Ku ruhande rwanjye mbona hakirimo udukosa duke kandi ngiye kudukosora. Ndashimira abasore banjye n’ubuyobozi butwitaho umunsi ku munsi.”
Bisengimana Justin utoza Rutsiro FC, asanga ibitego batsinzwe byaturutse ku makosa y’umuzamu ndetse no guhagarara nabi kw’abakinnyi be. Ati, “Turagenda dukina imikino myinshi twitegura shampiyona neza, ibitego byose badutsinze byatewe n’uburyo abakinnyi banjye bahagaze nabi mu kibuga ndetse n’umunyezamu wakoze amakosa menshi yatumye bamwinjiza ibitego 4.”
Biteganyijwe ko Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa tariki ya 01 Gicurasi 2021. Musanze FC iri kumwe mu itsinda na Polisi FC, Etencelle FC ndetse na As Kigali, ikazatangira iyi mikino yakirira AS Kigali kuri Stade Ubworoherane.
Wari umukino usaba imbaraga nubwo wari uwa gicuti
Tuyishimire Placide perezida wa Musanze FC nawe yari yaje kureba uyu mukino
Visi perezida wa 2 Muhizi bakunze kwita Mourinho nawe yakurikiye uyu mukino
Visi perezida wa mbere Rwabukamba bakunze kwita Rukara
Perezida w’abafana Nsanzumuhire Eugene nawe yari yabukereye