Kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwisumbuye mu karere ka Musanze bwasabiye Visi Meya(Vice Mayor) wa Burera Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be Kwizera Emmanuel, Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel na Mbatezimana Anastase igifungo cy’imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5.000.000 frw) kuri buri wese, kubera ibyaha bakekwaho bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Ni urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa mbere, nyuma y’uko rusubitswe ubugira gatatu kubera impamvu zitandukanye zagiye zitangwa na Manirafasha Jean de la Paix, gusa bikaba byari biteganyijwe ko kuri iyi nshuro natitaba rwari kuburanishwa adahari.
Imbere y’inteko y’ iburanisha abaregwa bose bahari kandi bunganiwe, Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha ngo buvuge icyo burega abari mbere y’urukiko, maze ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard butangira busaba ko imanza ebyiri zahuzwa, ngo kuko Vice Mayor Manirafasha yagombaga kuburana imanza ebyiri zitandukanye, kuko hari dosiye asangiye na bagenzi be(Dissier groupé) n’indi ye yihariye ariko zose ziganisha ku mutungo wa Leta.
Abajijwe n’urukiko icyo avuga ku busabe bw’ubushinjacyaha, Manirafasha Jean de la Paix yasubije ko atumva icyo guhuza imanza ebyiri bishatse kuvuga, ndetse n’umwunganizi we abishimangira avuga ko nta mpamvu yo guhuza imanza zombi, ngo kuko baje biteguye kuziburana mu buryo butandukanye ko batari babyiteguye, asaba ko urukiko rwabanza rukabyigaho rukabifatira umwanzuro.
- Advertisement -
Impaka zakomeje kuba ndende, ariko birangira urukiko rufashe umwanzuro wo kuziburanisha zihujwe kuko nta gishya cyari kirimo nk’ikirego kuko ubushinjacyaha bwari bwamaze kugaragariza urukiko ko isano imanza zifitanye ari uko zombi zishingiye ku kunyereza umutungo wa Leta, bityo urukiko rusanga koko rutakwirengagiza ihame rivuga ko ntawe uburanishwa kabiri ku kintu kimwe(None bis in dem).
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo ngo busobanure imikorere y’ibyaha n’ibimenyetso byabyo, maze bugaragaza ko Vice Mayor Manirafasha J.de la Paix mu byaha yihariye harimo icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe gukora, nk’uko ingingo ya 58 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta ribiteganya, ndetse anashinjwa ikindi cyaha cyo gutonesha, gukoresha icyenewabo, ubucuti n’ibindi nkuko biteganywa n’ingingo y’188 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018, ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange, mu gihe icyaha cya gatatu agisangiye na bagenzi be bavuzwe haruguru.
Yiregura kuri ibi byaha, Manirafasha yabihakanye byose uko ari bitatu maze umwunganizi we mu by’amategeko nawe abishimagira agira ati, “Ibyo umukiriya wanjye avuga nibyo, kuko ibyo tuza gusobanurira urukiko turibanda ku mategeko cyane ko ibigize ibyaha aregwa bituzuye.”
Urubanza rwakomeje n’abandi baburanyi bisobanura ku byo baregwa n’ubushinjacyaha, bose barabihakana, maze ijambo risubizwa ubushinjacyaha bugaragaza imiterere n’imikorere y’ibyaha n’aho byakorewe, ari naho bwahereye bushinja Gitifu wa Kinyababa Kwizera Emmanuel na bagenzi be ko bari ku murenge wa Rugarama bakoresheje nabi umutungo wa Leta, icyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 188 y’itegeko 68/ 2018 ryo kuwa 30/08/2018, aho baguze ibikoresho birimo Matola n’amarido byagombaga guhabwa abari bakuwe mu birwa bya Burera, baje gutuzwa mu mudugudu wa Rurembo, isoko rigahabwa Nsanzuwera Désiré mu buryo bunyuranije n’amategeko bigatwara agera kuri 5.402.596 frw.
Kuri Vice Mayor Manirafasha Jean de la Paix, Ubushinjacyaha bwamushinjaga gukoresha nabi nta n’ububasha abifitiye umutungo wa Leta ungana na 16.554.524 frw yirengagije iteka rya Minisitiri No 001/14/10/TC, ubwo hagurwaga ibikenerwa mu mudugudu w’intangarugero wa Murindi mu murenge wa Butaro.
Ubushinjacyaha bwakomeje bumurega gukoresha itonesha, ikimenyane, icyenewabo n’ubucuti mu mutungo wa Leta, aho buvuga ko yahaye uwitwa Karemire Thierry isoko ryo kubaka ishuri rya Bushenya kuri 7.239.500 Frw, nyuma akaza kumuha n’irindi ryo kubaka Mini Market i Banda kuri 24.654.172 Frw kandi yose agatangwa bidaciye mu masoko ya Leta kandi umurenge utemerewe gutanga isoko rirengeje Miliyoni icumi (10.000.000 frw).
Yanashinjwaga kandi gusohora amafaranga 506.450 frw kuwa 14/11/2019 avuga ko ari ayo kugura intebe z’amashuri, ahubwo ayihembera abakozi bubatse ku mashuri ya Mbuga.
Ikindi yashinjwaga n’ubushinjacyaha, nuko Manirafasha aho yaramariye kuba Vice Mayor, yishurije Rwiyemezamirimo Karemire Thierry amafaranga agera kuri 5.181.220 frw, umurenge wa Bungwe urabyanga ahubwo umwishyura 3.369.042 frw.
Kuri ibi byaha byose, Manirafasha yasobanuriye urukiko ko byose yabikoraga ku bw’igitutu yashyirwagaho n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwamuhaga amabwiriza mu magambo (Kuri Telefoni), kandi ko atagombaga gusuzugura amabwiriza yahabwaga n’abamukuriye (Déléguation de pouvoir).
Nyuma y’aya magambo, Ubushinjacyaha bwunzemo butanga amahame agomba kubahirizwa ko ibyo bitapfa gukorwa n’umuntu ujijutse nka Gitifu(Principe de la théorie de la baillonnette intelligence’ cyangwa se kwitwaza ko atazi itegeko ngo akore icyaha(Nul n’est sencé ignorer la loi), bityo bukomeza buvuga ko itaba impamvu yatuma ataryozwa ibyaha yakoze.
Urukiko rwakomeje iburanisha rwumva abaregwa bari basigaye aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel na Mbatezimana Anastase bose bunganirwa na Me Nyungura Joseph wabwiye urukiko ko abakiriya be batakagombye kuba bari imbere y’urukiko kandi ibyo baregwa barabikoze mbere y’itegeko rigaragazwa n’ubushinjacyaha mu ngingo yaryo ya 188, aho yabwiye urukiko ko hari gushyingirwa ku ngingo ya 632 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012, aho gukoresha iryo mu 2018 kuko itegeko rihana ridasubira inyuma (La non retroactivité de la loi pénale).
Aha ni naho yahereye avuga ko abayobozi b’akarere bariho icyo gihe ari bo bakagombye kuba bahagaze imbere y’urukiko hagendewe ku nyandiko-mvugo yakozwe mu karere kuwa 03/09/2017, ikanashyirwaho imikono n’abantu batandukanye bo ku karere ndetse ko n’icyitwa PAC mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba yarabatumije kubitangaho ibisobanuro.
Urukiko rwongeye guha umwanya ubushinjacyaha, maze busaba urukiko kwakira no kwemeza ko ikirego cyabwo gifite ishingiro kuri byose, bityo rugahanisha Manirafasha Jean de la Paix, Kwizera Emmanuel , Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel na Mbatezimana Anastase igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (5.000.000 frw) z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.
By’umwihariko ubushinjacyaha bwanasabiye Manirafasha Jean de la Paix igifungo cy’indi myaka 7 n’ihazabu ya 2.000.000 frw ku byaha yihariye.
Rumaze kumva impande zose ku isaha ya saa cyenda n’igice , urukiko rwanzuye rumenyesha ababuranyi bose ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 11 Gicurasi 2021, saa munani n’igice z’amanywa.
Aba bose uko baregwa bahoze bagize akanama k’amasoko mu murenge wa Butaro Manirafasha yarabereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mbere yo kuyobora n’umurenge wa Bungwe, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi mu karere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, mu gihe Kwizera Emmanuel ayobora umurenge wa Kinyababa ndetse n’abandi bakaba bakora imirimo itandukanye mu mirenge.