Mu gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Ruhengeri Vincent Harolimana cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 30 Werurwe 2021, abapadiri bose b’iyi Diyosezi basubiye mu masezerano bakoze bahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti, imbere y’Imana na Musenyeri.
Iyi Misa yitabiriwe n’Abasaseridoti, Abihaye Imana n’Abarayiki, Musenyeri Harolimana yifurije Abapadiri isabukuru nziza, anabasaba gukomera ku masezerano no gukomezwa na Roho w’Imana, bityo bagateza imbere Kiliziya.
Aba bapadiri nabo bashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri n’abari bitabiriye iyi Misa, banamusezeranya kuzakomera ku masezerano.
Muri iki gitambo cya Misa, Musenyeri yaremye amavuta ya ‘Krisma’, anaha umugisha amavuta asigwa abarwayi azakoreshwa umwaka wose.
- Advertisement -
Iyi Misa ubusanzwe iba buri mwaka kuwa kane Mutagatifu, ariko Diyosezi ya Ruhengeri yahisemo kuyikora kuri uyu wa kabiri, bitewe n’ibihe turimo bidasanzwe byo kwirinda COVID-19, hanubahirizwa ingamba zo kuyikumira.
Iyi Misa yabaye hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19
ISHIMWE Jeanette Marie Viviane / Umurengezi.com