Abantu benshi bakunda kuvuga ko ibyiyumviro byo kubaho ubuzima bwiza babimaranye igihe kirekire ariko rimwe na rimwe ugasanga ntibigeze babigeraho.
Mu myaka y’amabyiruka benshi bagira inzozi zitandukanye ariko biganisha ku mibereho myiza ijyanye no kuba abakire bakagwiza amafaranga, kugura imodoka, kubaka inzu nziza, gutunga umuryango, gukunda, gukundwa n’ibindi.
N’ubwo muri izo nzozi hagaragaramo uruhande rumwe rw’ukuri, si ko buri gihe bigerwaho, ndetse binatuma hari abacika intege bagata umutwe kubera ko ibyo bibwiraga mu bwana bwabo bitabashije kugerwaho.
Twifashishije urubuga rwa goweloveit.info twabakusanyirije inama icyenda zafasha umuntu kubaho yishimye kabone n’iyo yaba atakigira amafaranga.
- Advertisement -
1. Reka kugora cyane ubuzima bwawe
Kugora ubuzima bisiga umuntu mu gihirahiro ndetse bigashyira amahirwe y’ubuzima bwe mu icuraburindi. Aha ngo biba bigoye cyane guhanga udushya igihe uhorana amananiza mu buzima bwawe.
2. Reka kwinaniza mu bitari ngombwa (gukabya mu byo ukora cg kurenza ubushobozi ufite)
Ngo si byiza namba guhora buri gihe uhuze, ukora ibintu bitakurimo, wiha inshingano zirenze ubushobozi bwawe utekereza ko zituma wongererwa agaciro n’icyizere, kuko ngo bituma wiheba iyo bitagenze uko wabyifuzaga. Ba uwo uri we, kuko ngo utabyitondeye bishobora gutwara n’ubuzima bwawe mu gihe wowe watekerezaga ko hari icyo uri guharanira.
3. Reka kwicuza ku byo wakoze mu gihe cyashize, ibyo utakoze n’ibyo wabuze
Igihe cyashize cyaragiye, icy’ingenzi kuruta byose ni aho uri ubu n’aho wifuza kuba mu minsi izaza. Ibyo utagezeho mu hashize hawe byatumye ubaho uko ubayeho ubu n’uko uzabaho. Bizirikane, bigire icyo bikwigisha, ariko ntuheranwe n’ahashize ahubwo utegure ahazaza.
Umuhanga mu kwandika ibitabo Katherine Mansfield yagize ati : “Bigire intego y’ubuzima kutigera wicuza cyangwa ngo urebe inyuma. Kwicuza ni ugutakaza ingufu, ushobora kwiyubakira kuri zo; gusa ni byiza kugira agahinda.”
4. Ntukavuge ko nta mwanya ufite
Niba ugomba kuba uri kumwe n’inshuti, gusura abavandimwe, kureba izuba rirasa, kujya mu kiruhuko, gusinzira neza, kujya gutabara n’ibindi, ntukigere uvuga ko nta mwanya ufite. Kuvuga ko nta mwanya, bishobora gutuma ubura byinshi byiza mu buzima bwawe, bityo ugaheraho wifungira amayira.
Umwanditsi Lao Tzu yagize ati, “Igihe cyashyizweho n’abantu, burya kuvuga ko nta mwanya ni kimwe no kuvuga ngo sinshaka.” Gerageza guha umwanya ibintu uba ugomba gukora ariko na none wirinde gupfusha igihe ubusa.
5. Reka gutinya ahazaza, gutinya gukora amakosa, gutinya gukurikira inzozi zawe cyangwa impinduka izarizo zose
Ubwoba bushobora gutuma utava aho uri, ntihagire ikintu gishya wunguka mu buzima bwawe. Gerageza kwirekura wiyime ubwoba, uhore uharanira kubaho utera imbere kuko bizagufasha kugera ku byishimo wifuza.
6. Hagarika imvugo igira iti, “Nzaba mbikora.”
N’iyo byaba bigusaba kwiga guteka, kwiga urundi rurimi, gusubira muri Kaminuza, gukurikira indoto zawe, kwandika igitabo, gukina filimi, kujya mu mahanga, n’ibindi. Reba icy’ingenzi hanyuma ugitegure kandi ugikore.
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kutigirira icyizere no guhora wihunza ibyo ugomba gukora bituma utabasha kugera ku ndoto zawe.
7. Ntugashakire ibyishimo byawe mu bandi, ni wowe bikwiye guturukamo
Iyo wiringiye ko abandi ari bo bazatuma ugira ibyishimo, ibyo bigaragaza ko nta cyizere wowe ubwawe wifitiye. Iki ngo ni ikintu kibi cyane. Ngo abantu bagomba kwiyumvisha ko kuba hamwe n’abantu dukunda bidatuma twishima, nubwo bishobora kuba kimwe mu biduha umunezero.
Wowe ubwawe ngo ni wowe ushobora kwiha ibyishimo. Ni ngombwa guhora uzi icyo wifuza kandi ukamenya no kukigeraho.
8. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubw’abandi
Niba wajyaga wigereranya n’abandi, bihagarike ngo kuko bishobora gutuma wumva ntacyo umaze. Kora ibintu bikubaka kandi wumve ko uko uri bikunyuze, kuko ngo kwiyizera bikuremamo icyizere cyo kumva ko nawe ushoboye bityo bikagufasha kugera kucyo ushaka.
9. Hagarika guhora utegereje igihe nyacyo
Ntukigere na rimwe utegereza igihe nyacyo kugira ngo ugire icyo ukora, ugire icyo uhindura, uve mu kazi ujye mu kandi, cyangwa ngo utangire gukurikira indoto zawe. Nutegereza ko igihe nyacyo kigera, imyaka n’imyaniko izashira, uzarinda upfa utaragera ku byishimo wifuza. Wikwigera uhitamo gutegereza nibwo uzagera ku buzima bwiza wifuza.