Ubusanzwe ubwoko bw’amaraso ‘Groupe Sanguin’ cyangwa se ‘Blood Group’ mu ndimi z’amahanga, buri mu byiciro bine aribyo A, B, AB na O.
Ibi byiciro uko ari bine, ni nabyo bigenderwaho mu gutandukanya abantu ndetse n’uburyo bwo guhanahana amaraso bitewe n’ubwoko bw’amaraso umuntu afite.
Ubu bwoko bw’amaraso, bushobora kugira uruhare mu miterere cyangwa se umuntu akagira imyitwarire itandukanye n’iya mugenzi we bitewe n’ubwoko bw’amaraso ye.
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa n’impuguke mu by’ubuzima ku myitwarire, imiterere n’imibereho n’imikorere ya muntu nka Shasta Sabo na Toru Watanabe mu mwaka wa 1992, Sullivan mu 1995-2000 na Gunness mu mwaka w’1998, bugaragaza neza ko ubwoko bw’amaraso bushobora kugena imiterere n’imyitwarire y’umuntu.
- Advertisement -
Abafite ubwoko bw’amaraso bwa A – Groupe A
Aba bantu ngo bakunze kugaragaraho intege nke ku bijyanye no kurengera uburenganzira bwabo. Ni abantu kandi bakunze kuvuga make, ariko ngo bakumva ibibazo by’abandi, ndetse bakagerageza kwishyira mu mwanya wabo kugira ngo biyumvishe agaciro n’uburemere bifite.
Ni abantu kandi ngo bakunze kuba abanyakuri, yewe bakanagirirwa icyizere cyane kuko bubahiriza amasezerano bagiranye n’abandi kandi ngo bakagerageza no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Bakunze kandi kugira icyizere gikabije, ngo ku buryo abandi bashobora kubabeshya mu buryo bworoshye bitewe no kuba bakunda kugirira abandi impuhwe.
Abafite ubu bwoko kandi, ngo bagira ukwihangana muri bo, ariko imyitwarire yabo ikarangwa no kubika inzika ndetse no guteza ubwumvikane buke bya hato na hato.
Bakunda kwihererana ibibazo byabo, ndetse bakumva babishakira umuti ku giti cyabo. Akenshi, ngo usanga bahubuka ndetse bakanakomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.
Ku bijyanye n’impano cyangwa se imirimo bishimira gukora, akenshi ngo aba bantu usanga ari abacungamari, abakozi bo mu isomero, ababitsi cyangwa abakozi ba porogaramu za mudasobwa.
Abafite ubwoko bw’amaraso bwa B – Groupe B
Aba bantu, ngo ni abantu batajya baha agaciro ibintu byose. Batekereza ibintu byose mu ruhande rwiza, gusa ngo ibibazo byose bahuye nabyo bashakisha uburyo bwose bakabikemura batitaye ku buremere bwabyo.
Iyo bagiye ahantu batari basanzwe bamenyereye, bahamenyera vuba cyane kuko ngo usanga bahindagurika bitewe n’abo bari kumwe. Gusa ngo bagira ibitekerezo byigenga cyane, ku buryo usanga badakunda kumvira abandi cyangwa kugendera ku bitekerezo byabo.
Aba bantu kandi, ngo ni abantu badakunda kwihishira kuko iyo ikintu kitabashimishije ntibatinda kubyerekana, kandi ngo iyo bakunze ikintu bagiha agaciro gahambaye.
Bagira umwete cyane, kandi bakita kubyo abandi bananiwe. Barasabana cyane ugereranije n’andi moko y’amaraso, ku buryo ngo batanatinya no kuvugisha umuntu batazi, ibi ngo bigatuma bamenyana n’abantu bashya kandi mu buryo buboroheye.
Ngo bakunda kandi, kugira gahunda mu bintu byose, gusa bakanga umuntu ubivangira mu buzima. Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora, ariko ngo bacika intege vuba kubera ibibazo.
Ni abantu kandi bagira igikundiro, ku buryo ngo ku bakobwa usanga ari abantu bakurura abagabo cyane. Usibye kuba ari ba nyamwigendaho, ngo banarangwa no gutekereza cyane nubwo bahinduka nk’ikirere.
Mu rukundo, ngo ntibakunda rwaserera. Uwo bakunze aba ari uwo, yewe ngo n’iyo bahemuhemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane kubona abandi kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye kuri bo bibagora.
Ku bagore cyangwa abakobwa bafite ubu bwoko, ngo bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera kuko ngo usanga aribyo bintu ahanini bibavuna kurusha ibindi mu rugo.
Usanga kandi ngo bakunda abagabo babo cyane, bakanakurikiranira hafi ibyo bakora byose. Bitewe n’urukundo bakunda abagabo babo kandi, ngo bakunda kubababarira ku makosa babakoreye, kabone n’iyo baba babaciye inyuma.
Ku bagabo, ngo usanga bavanga akazi n’urugo. Iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe, birabababaza kandi ntibongera kuko ngo baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo.
Igitinyiro, ubuyobozi, ubunyamakuru, kwakira neza ababagana, ngo ni bimwe mu bintu usanga ahanini bigaragara nkaho ari impano z’abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa B.
Abafite ubwoko bw’amaraso bwa AB – Groupe AB
Abantu bafite ubwoko bw’aya maraso ni bake cyane ugereranyije n’ubundi bwoko nubwo hatagaragazwa ikigereranyo. Gusa ngo usanga aba bantu ari abahanga cyane kurusha abandi, ari abantu bareba kure kandi ibikorwa byabo ngo bigahora biri ku murongo ugororotse.
Nta buriganya bagira, kandi ntibakunda gutekereza byinshi ku bandi kuko ngo usanga n’igitekerezo cyabo kiba kiri mu magambo make kandi kigusha ku ntego batabanje kurondogora.
Ngo ntibakunda kujya mu bintu bibakururira ibibazo, kandi ni abantu bagira ibanga ku buryo bukomeye. Aba bantu, ngo ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze.
Barangwa no kutamenya gukomera ku byemezo byabo, kandi ngo banahisha ibyumviro byabo by’urukundo.
Usanga akenshi ngo ari abantu berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mu shyushya rugamba, kandi nyamara ngo imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, batuje kandi banacecetse. Iyi myifatire yabo, ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze.
Mu bibazo, ngo iyo ntabwumvikane buhari ahanini ni bwo bacika intege, kandi bakarangwa no kudafata ibyemezo iyo babona ibintu byakomeye.
Mu rukundo, ngo ntibashakisha inshuti cyangwa abakunzi, kuko ngo baba bumva bazizana. Muri bo bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore, ariko kandi ngo babona abo bakundana bakababwira amabanga yabo.
Ku bagore cyangwa abakobwa bafite ubu bwoko, ngo usanga ari abatesi cyane, ndetse bakanakunda kwakira abashyitsi benshi. Bakunda kandi kwitirirwa abagabo babo(Madamu runaka) bakoresheje amazina y’abagabo babo.
Ngo bakunda kandi gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko ngo baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.
Ku bagabo, ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya n’ibyo urugo rukeneye, ndetse bakanabikurikirana. Usanga kandi aba bagabo barangwa no kwicisha bugufi, ndetse ngo iyo bakoze amakosa bihutira no gusaba imbabazi.
Mu kazi, usanga ngo ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya , ndetse bakaba abahuza beza hagati y ’ababa bagiranye ibibazo. Baba bazi kwiga neza imishinga, gukemura ibibazo by’ingutu.
Banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira, bahitamo kuba babyikorera bikava mu nzira. Akenshi ngo usanga aba bantu ari ababuranyi(avocat), abarimu n’abandi.
Abafite ubwoko bw’amaraso bwa O – Groupe O
Abantu bafite ubu bwoko, ngo ni abantu bafungutse, mbese ngo kumenya icyo batekereza biroroshye kuko batajya bashobora kwihishira. Uko bagaragara inyuma akenshi ngo ni nako baba bateketeza, ibi bikanatuma bagira inshuti nyinshi.
Ikindi kandi ngo aba bantu bakunze kugira inyota yo gutsinda no gutera imbere kandi n’akazi kabo bakagakora bagakunze. Usibye kuba bakunda guhangana(competition) n’abandi mu kazi, ngo baniyitaho cyane kandi bagahora basa neza.
Bakunda kandi kwiha intego, ibi ngo bigatuma bagera kuri byinshi mu birebana n’imirimo yabo. Bakunda amategeko cyane ndetse akenshi ngo no mubyo bakora byinshi babwirisha abandi amagambo ategeka, mu gihe nyamara bo ngo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.
Abagore bafite ubu bwoko, ngo bagira ukuri, ndetse yewe ngo ntibatinya no gukosora abagabo babo mu ruhame, ariko ngo hagira undi ubikora abikorera abagabo babo bakaba babipfa.
Aba bagore kandi, ngo akenshi iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.