Imikino Nyafurika izwi nka (CHAN) ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo irimo kubera mu gihugu cya Cameroon, ikipe y’ igihugu y’u Rwanda “Amavubi’ ihanzwe amaso n’abantu batari bake iramanuka mu kibuga kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.
Ibyahishuwe utigeze umenya ku ikipe y’u Rwanda
Kwambara imyenda imaze igihe yarambawe ndetse igaragaza ibintu bisiribanze mu mazina y’abakinnyi byateje umwuka mubi mu bakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Mu gihe haburaga amasaha make ngo ikipe y’u Rwanda iseruke Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rishyize ahagaragara imyenda izakoreshwa n’ikipe y’u Rwanda muri aya marushanwa mu kibuga, iyi myambaro ikimara gushyirwa ahagaragara ntiyavuzweho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ibintu bisa n’igisebo ku gihugu cy’u Rwanda.
Benshi bagiye bagaragaza amarangamutima yabo nk’uko bagiye babigaragaza mu mafoto, ku mbuga nkoranyambaga aho wagiye usanga imipira yari isanzwe yanditseho ijambo (Rwanda) mu mugongo ariko baragiye basiribanga iryo jambo ngo handikweho amazina y’abakinnyi bagomba gukoresha muri CHAN 2020.
- Advertisement -
Iyi myenda Amavubi agiye gukoresha uyu munsi ikaba yarigeze gukoreshwa bwa mbere n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore muri CECAFA ya 2018, ikaba yari imaze imyaka igera muri 3 isohowe n’uruganda rwa ‘Errea’ rwari rusanzwe rufitanye amasezerano na Minisiteri ya Siporo.
Nyuma yo kunengwa ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa ryiseguye ku kuba harabayemo iki kibazo ariko bavuga ko byatewe na covid-19 nk’uko bigaragara mu itangazo bashyize ahagaragara.
Hari abagaragaje ko batabyishimiye ku mbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram, ndetse bamwe bavuga ko amafaranga yakoreshejwe hagurwa imyenda yambawe n’abagize ikipe y’igihugu mu gihe cy’urugendo, yakabaye yarakoreshejwe hagurwa imyenda yo gukinana.
Iyi mikino ya CHAN 2020 itarabereye igihe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda ruri mu itsinda C, hamwe na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere w’ u Rwanda, iraza gucakirana na Uganda kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021, ku isaha ya saa tatu zuzuye(21h00) ku masaha y’i Kigali.