Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, mu karere ka Musanze habereye impanuka ikomeye ihitana abantu babiri, abandi batatu barakomereka bikomeye.
Ababonye iyi mpanuka iba, bavuga ko yatewe n’ igare ryamanukaga rihetse abantu babiri na Moto nayo yamanukaga mu muhanda Kigali-Musanze ahazwi nko muri Etiru hepfo gato ya y’Uruganda rwa Sotiru, bihura n’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi izwi nka Ritco yazamukaga, hanyuma igare rirazungabana rihita rikubita moto igwa mu modoka bose bagwa mu muhanda.
Twifuje kumenya icyo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana avuga kuby’iyi mpanuka ntitwabasha kumubona, gusa mu buhamya bw’abaturage baturiye uyu muhanda ahabereye iyi mpanuka bemeza ko byatewe no kuba abantu barimo batanguranwa na saa moya birinda ko bafatwa n’amasaha maze bagahitamo kugendera ku muvuduko ukabije, nubwo badahakana ko n’ubusanzwe kariya gace gakunda kuberamo impanuka.
Ubwo twakoraga iyi nkuru, abakoze impanuka bahise bajyanwa ku bitaro bikuru by Ruhengeri kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.