UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugani w’Ubushwilili
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani w’Ubushwilili

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 17/12/2020 saa 9:55 AM

Ubushwiriri bwari bufite se, yarabubyaye ari butandatu, hanyuma arapfa. Umunsi umwe, bwigira inama buti « tujye guhakirwa inka.» Ubushwiriri bujya guhakwa. Bumaze kugabana inka imwe, burataha. Busohoye bujya inama buti «turye iyi nka, nitumara kuyirya dusubire kwa databuja, aduhe indi.»

Inama yo kurya inka imaze kunoga, Ubushwiriri butoranya imirimo, kamwe kati «ndajya gusenya inkwi.» Akandi kati «ndajya gukura amashyiga.» Akandi kati « ndajya kurahura.» Akandi kati «ndajya kuvoma.» Tubiri, agakuru n’agato, dusigara aho. Kamwe kati «Ndabaga.» Akandi kati «ndagufasha.»

Ubushwiriri bujya ku mirimo yabwo. Ubwasigaye imuhira, inka burayica, burayibaga, inyama buzigira neza, buratondora. Ubwari bwagiye ntibwagaruka. Akari kagiye gusenya kagize ngo karavuna urukwi, kanyerera intagarane, karapfa. Akagiye kuvoma, kabona igicucu cyako mu mazi kati «yewe wa mwana we uri mu mazi urakora iki? Reka nze ngukubite!» Karasimbuka kitera mu mazi, kamira nkeri, karapfa. Akari kagiye gukura amashyiga akitura hejuru, karapfa. Akari kagiye kurahura, kagenda kiruka, karanyerera, kikubita hasi intagarane, na ko karapfa.

Aka gatanu n’ aka gatandatu (twa tundi twasigaye imuhira) tubonye ko twarangije kubaga, tugategereza utundi ntitutubone, turibwira tuti «ahari babonye ibyo birira ntibaza.» Kamwe kati «ngiye gushaka uwagiye gusenya, nimubona ndajya gushaka n’abandi.» Akandi kati «ngiye gushaka uwagiye kuvoma, nimubona ndajya gushaka n’abandi.»

- Advertisement -

Akari kagiye gushaka uwagiye kuvoma, karora mu mazi, kabona igicucu cyako, kagira ngo ni wa wundi urimo. Karavuga kati «ubonye igihe wagiriye kuvoma ukaba ugejeje iki gihe utaraza? Dore twabuze icyo dutekesha inyama, naho wowe wibereye mu mazi! Henga nze ngukubitiremo.» Karasimbuka, no mu mazi ngo «dumbuli» kagenda gatyo, karapfa.

Akari kagiye gushaka akagiye gutashya, kabona kari mu nzira gatandaraje, katazi ko kapfuye, kati «igituma waheranye inkwi, tukaba twabuze icyo dutekesha ni iki? Twarangije kubaga kare, naho wowe wigaramiye mu nzira nta soni? Reka nze tubonane.» Kagenda kiruka, gakuba ijosi, karapfa. Udushwiriri turimbuka dutyo ntihasigara n’ako kubara inkuru. Inyama ziribwa n’ibisiga.

Iradukunda Uwase Sylvie December 17, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 11 months
UbuzimaUtuntu n'utundi

Byinshi wamenya ku miterere y’Intanga ngore

Hashize 11 months
Utuntu n'utundi

Kubera iki tutanganya amahirwe mu buzima?

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?