Umugabo witwa Bakundukize w’imyaka 41 y’amavuko, ari mu maboko y’ Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gusambanya umubyeyi we w’imyaka 65.
Ayamakuru yamenyekanye ahagana saa yine z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020.
Ndanga Patrice Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yemeje aya makuru, agira ati, “Twabimenye nyuma y’aho abaturage batabaje, twihutira kugera muri urwo rugo. Ibintu nk’ibi ntibyari bisanzwe natwe byadutunguye! Mu muco Nyarwanda kuba umwana yasambanya umubyeyi we ni amahano. Ntiyari yanasinze ngo tuvuge ko ari ibiyobyabwenge yanyweye; mu by’ukuri yahise ashyikirizwa RIB kugira ngo hatangire gukorwa iperereza ku cyaba cyabimuteye.”
Yongeyeho ati, “Turashimira abaturage batanze amakuru bwangu kuko biradufasha guhita dukurikirana tumenye intandaro y’icyateye uriya mugabo gukorera umubyeyi we ayo mahano.
- Advertisement -
Iki ni igisobanuro cy’uko bumva neza ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we; ikindi ni ukwirinda ibiyobyabwenge kuko buriya na byo biri mu bishobora gutuma uwabinyweye yijandika mu byaha nk’ibi cyangwa ibifanye isano na byo.”
Bakundukize akimara gufatwa yahise ashyikirzwa RIB ishami rya Gatsata kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umubyeyi we yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo yitabweho.