Amazi ni ikinyobwa cy’ingenzi cyane ku buzima bwa muntu, kuko agira akamaro gakomeye mu bikorwa bitandukanye umubiri ukora umunsi ku wundi, bikaba ngombwa kuyanywa kenshi kuko mu bigize umubiri w’umuntu 60-70 % ari amazi.
Abahanga bemeza ko mu gihe cy’ubushyuhe buringaniye, umuntu mukuru akwiye kunywa amazi ari hejuru ya litiro ebyiri ku munsi(2L/Day), kuko ubusanzwe umubiri w’umuntu utakaza Litiro imwe y’amazi mu nkari ndetse andi mazi angana atyo agatakara binyuze mu byuya, imyanda yo mu bwiherero ndetse no mu mwuka duhumeka.
Akamaro k’amazi ku mubiri wacu
Biratangaje kubona ukuntu amazi ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe tutabaho. Mu bigize iyi Si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose kuko bibiri bya gatatu(2/3) ni amazi.
Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By’umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by’amazi ibisigaye bikaba ibindi nk’insoro, imikaya igizwe 75% by’amazi , ubwonko bukagirwa na 74%, naho amagufa ni 22%.
- Advertisement -
Amazi agira uruhare runini mu mikorere y’umubiri wacu, nko kuringaniza ubushyuhe, igogorwa ry’ibiryo, gusohora imyanda mu mubiri, kugira uruhu rwiza, n’ibindi.
Niyo agenga ingano y’amaraso n’amatembabuzi yose y’umubiri, akora amacandwe atuma tubasha kumira ibyo turiye, ndetse akanafasha mu kunyereza no guhindukiza amaso mu ngingo.
Atuma umubiri wacu ugira ubushyuhe budahindagurika, agatuma habaho ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire mu mubiri, agafasha kandi mu kwinjiza no gutwara intungamubiri mu bice bitandukanye.
Amazi kandi atuma ubwonko bubasha gukora, agatera ubuhehere bw’uruhu, ndetse akanagira uruhare rukomeye mu gusohora imyanda y’ibyo twariye n’indi yose ikomoka ku mikorere y’umubiri.
Hari impamvu nyinshi zituma umubiri wa muntu ukenera amazi menshi, nko mu gihe cy’ubushyuhe, mu gihe uri gukora imirimo isaba ingufu, mu gihe umuntu yihagaritse, cyangwa mu gihe umuntu arwaye.
Umuntu wese akenera ikigero cyihariye cy’amazi bitewe n’ibiro, imiterere y’ikirere utuyemo ndetse n’uburyo umuntu abaho, imirimo akora n’ibindi.
Brad Kolowich Jr. umutoza w’imyitozo ngororamubiri ukorera muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’umunyamakuru w’inzobere mu biganiro by’ubuzima, Robert J. Davis bemeza ko umuntu agomba kunywa amazi menshi cyane mu gihe ari gukora imyitozo ngororamubiri.
Bagaragaza ingano nyayo y’amazi umuntu agomba kunywa mu gihe ari mu myitozo ngororamubiri, bakavuga ko atari ngombwa kunywa icupa ryose ry’amazi mu gihe wakoze imyitozo itarengeje isaha.
Mu gitabo cyabo cyitwa “Fitter Faster: The Smart Way to Get in Shape in Just Minutes a Day”, bagaragaje ko mu gihe umuntu yakoze imyitozo ngororamubiri itarengeje iminota 60, icupa ry’amazi rya mililitiro Magana atanu(500ML) riba rihagije, bakemeza ko kunywa amazi menshi uri gukora imyitozo ngororamubiri bishobora gutera ibibazo.
Ingano y’amazi Umuntu agomba kunywa bijyanye n’ibiro bye
Nk’uko bigaragazwa n’abahanga mu bijyanye n’imikorere y’umubiri w’umuntu, ngo umuntu utanywa amazi menshi usanga ahorana umunaniro ukabije, kuribwa bya hato na hato, umutwe udashira, kunanirwa gutera akabariro uko bikwiye n’izindi ngaruka, mu gihe umuntu unywa amazi neza kandi ku gihe ahorana ubuzima buzira umuze.
Ni byiza ko umuntu abasha kumenya ingano y’amazi akwiye kunywa bitewe n’ibiro bye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza butarangwamo n’indwara za hato na hato.
Umuntu ufite ibiro 36 agomba kunywa Litiro 1.2 z’amazi ku munsi, ufite ibiro 45 akanywa Litiro 1.5 z’amazi ku munsi, mu gihe ufite ibiro 54 agomba kunywa Litiro 1.7 z’amazi ku munsi.
Ufite ibiro 63 agomba kunywa Litiro 2 z’amazi ku munsi, ufite ibiro 72 akanywa Litiro 2.3 z’amazi ku munsi, naho ufite ibiro 81 aba agomba kunywa Litiro 2.6 z’amazi ku munsi.
Umuntu ufite ibiro 91 aba agomba kunywa Litiro 3 z’amazi ku munsi, ufite ibiro 100 agomba kunywa Litiro 3.3 z’amazi ku munsi, mu gihe ufite ibiro 109 agomba kunywa Litiro 3.5 z’amazi ku munsi.
Ufite ibiro 118 agomba kunywa Litiro 3.8 z’amazi ku munsi, ufite ibiro 127 akanywa Litiro 4.2, ufite ibiro 136 aba agomba kunywa Litiro 4.5, mu gihe uw’ibiro 145 aba agomba kunywa Litiro 4.7 z’amazi ku munsi.
Igihe cya nyacyo umuntu akwiye kunyweraho amazi kugira ngo agirire umubiri akamaro
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko atari byiza gutegereza ko ubanza kugira inyota ngo ubone kunywa amazi, kuko mu gihe cyose ufite icyo uri gukora, uba utakaza amazi menshi n’ubwo aba ataragukamamo ngo utangire kugira inyota, akaba ariyo mpamvu umuntu aba agomba kwimenyereza kunywa amazi igihe cyose.
Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu yarakwiye kunywa litiro 0.6 z’amazi, andi akava mu biryo.
Naho kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yari akwiye kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka cyangwa kikiyongera bitewe n’igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi), imirimo ndetse n’imiterere y’aho umuntu atuye.
Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora siporo, cyangwa kuryama, kugira ngo aho umubiri uyakenereye uyabone. Ntako bisa kunywa ibirahuri bibiri by’amazi mu gitondo ubyutse. Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa mu mubiri w’umuntu.
Amazi kandi ushobora kuyafata igihe cyose niyo waba uri kurya nk’uko bitangazwa na Hélène Baribeau, umuhanga mu by’imirire, gusa bishobora gutuma uhaga vuba kubera ko wanyweye amazi menshi.
Mayoclinic.org igaragaza ko ugomba kunywa ikirahuri cy’amazi kuri buri funguro n’igihe uri kurya, ukanywa amazi mbere, mu myitozo, na nyuma yayo.
Ugomba kandi kunywa amazi mu gihe wumva ufite inzara kuko bigufasha kumera nk’uyicogoje. Hélène Baribeau akomeza avuga ko kunywa amazi ashyushye bifasha ku bantu bakunda kwiyiriza.
Abahanga mu by’imirire bemeza ko abantu bakunda kwiyiriza ubusa bakwiye kunywa amazi ayunguruye, kuko ngo aba ari amazi yatandukanyijwe n’imyunyungugu. Akomoka ku gucanira amazi akabira ubundi ibyo bitonyanga bikaza kuvamo amazi.
Indi nama itangwa n’izi nzobere ivuga ko ari byiza kunywa amazi menshi ashoboka ku banywi b’inzoga bitandukanye n’ibihe bisanzwe, kuko ngo iyo zanyowe ari nyinshi zigira uruhare mu gukamura amazi mu mubiri, ari nabyo bitera kuribwa umutwe bizwi nka ‘Hangover’ mu ndimi z’amahanga, ibi ngo bikaba biterwa no kumagara k’ubwonko igihe bwabuze amazi ahagije.