Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira, yatangaje ko abantu umunani aribo basanzwemo Coronavirus, mu gihe nta muntu wayikize.
Abantu umunani basanzwemo icyo cyorezo barindwi babonetse i Kigali naho umwe aboneka i Nyagatare mu bipimo 3,698 byafashwe.
Kugeza ubu umubare w’abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda ni 5,060 mu abamaze gukira bose hamwe ari 4,806. Abantu 34 nibo bamaze guhitanwa nayo. Abakirwaye ni 220.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
- Advertisement -
Abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.