Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 36 wo mu Murenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kwica umugore we amutemesheje umuhoro agahita atoroka.
Ibi byabaye murukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Ukwakira 2020, mu Mudugudu wa Kavumve, mu Kagari ka Rubago, umurenge wa Rukumberi, mu Karere ka Ngoma.
Mbarushimana Ildephonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yabwiye itangazamakuru ko uyu mugore n’uyu mugabo bari barasezeranye ariko uyu mugabo akaba yabaga mu Karere ka Kirehe, aho yari yarataye umugore we akaza gushaka undi mugore i Rukumberi.
Ubwo ibi byabaga ngo umugore w’isezerano yari yaje kumureba kugira ngo amuhe amafaranga yo gutangira mituweli abana.
- Advertisement -
Agira ati, “ Yari yarashatse undi mugore inaha Rukumberi undi yaramutaye i Kirehe. Aho Kirehe uyu mugore yamurereraga abana uyu mugabo yari yarabyaye hanze we ntibigeze babyarana. Yaje inaha rero aje kumwaka amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza bw’abo bana be. Yari yacumbitse ku baturanyi kugira ngo aze kuvugana n’uyu mugabo mu gitondo undi aza kubimenya aramurarira.”
Uyu muyobozi akomeza agira ati, “Mu ijoro rero umudamu yasohotse agiye kwihagarika undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko afata wa mugore amutemesha umuhoro aramwica, umugabo yahise ahunga ubu turi kumushakisha.”
Mbarushimana asaba abaturage kwirinda amakimbirane mu muryango, ngo kuko ariyo avamo intandaro y’ubu bwicanyi.
Yabasabye kandi kujya bitabaza ubuyobozi aho bibaye ngombwa mu rwego rwo kwirinda ubwicanyi.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa, mu gihe uyu mugabo we agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.