UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Bwa mbere mu mateka, inkiko zo mu Rwanda zemereye umugore kuba yatwitira mugenzi we
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Bwa mbere mu mateka, inkiko zo mu Rwanda zemereye umugore kuba yatwitira mugenzi we

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 12/09/2020 saa 5:59 PM

Bwa mbere mu Rwanda, urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana uwundi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ’surrogacy’.

Ibi byemejwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020 n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge, ruherereye mu mujyi wa Kigali k’Umugore n’umugabo bashaka ko bababyarira bamaranye imyaka icumi bataragira amahirwe yo kubyara umwana.

Urukiko rwategetse ko umwana akimara kuvuka azandikwa ku babyeyi bazamubyara, ariko akazabana n’uwamutwise igihe cy’amezi atandatu nyuma yo kuvuka.

Aba bamaze kumvikana ko umwe atwitira umwana mugenzi we, bagiye kwa muganga bababwira ko ibyo bintu bitaraba mu Rwanda batazi niba byemewe.

- Advertisement -

Byabaye ngombwa ko izo ’couples’ ziyambaza urukiko, urukiko rwa mbere rwanze ikifuzo cyabo, baregera urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ikibazo benshi bibaza ni; umwana navuka azaba ari uwande? ari uwamutwise, n’abahuje intanga zabo.

Icyo amategeko avuga

Umunyamategeko Christian Garuka wabaye “inshuti y’urukiko” muri uru rubanza yaganiriye na BBC kuri iyi ngingo n’amategeko.

Asobanura ko mu rwego rwa siyansi muri ’surrogacy’ uwatwite umwana ataba ari uwe, ati:“Ariko kuko bitamenyerewe hano abantu bumva ko umwana ari uwuwamutwite.”

Garuka avuga ko ingingo ya 254 y’itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda rivuga ko “kororoka bikorwa hagati y’umugabo n’umugore cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Yongeraho ati: “Urumva rero itegeko risa nkaho rifunguye kuko ubwo buryo bwa surrogacy nabwo ni ikoranabuhanga.”

Bwana Garuka abona ko hakenewe itegeko ryihariye ribisobanura neza kuko itegeko ririho “rirabyemera mu buryo buri rusange.”

Ati: “Abashinzwe gushyiraho amategeko bakwiye kwigira kuri uru rubanza kugirango ubutaha bisobanuke neza abantu ntibakirirwe baca mu manza, hajyeho umurongo wo kugenderaho n’ibisabwa ngo surrogacy ikorwe”.

Kubwe, uru rubanza rwerekana ko “Abanyarwanda bagenda bamenya uburenganzira bwabo mu mategeko bakagana inkiko, nazo zikareba aho itegeko ridasobanutse neza zigafasha abantu kubona uburenganzira bwabo.”

BBC

UMURENGEZI September 12, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?