UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Kanyarukato uregwa gufunga umuturage binyuranyije n’amategeko yitabye Urukiko
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Musanze : Kanyarukato uregwa gufunga umuturage binyuranyije n’amategeko yitabye Urukiko

UMURENGEZI
UMURENGEZI
Yanditswe taliki ya 04/09/2020 saa 12:36 PM

Uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augunstin yitabye Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, yiregura ku byaha aregwa byo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko nta bubasha abifitiye, akanamufungira ahantu hatemewe.

Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 02 Nzeri 2020. Uru rubanza nta bandi bantu bari barwitabiriye usibye uregwa mu mwambaro w’ikoti ry’umukara, ipantaro y’ibara rya kaki n’inkweto z’umukara, ndetse n’umwunganizi we mu by’amatekego n’abandi basanzwe bakora umurimo w’ubwunganizi bumvaga uko uru rubanza ruburanishwa.

Rwari urubanza ku bujurire bw’ubushinjacyaha, aho bagaragarije Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze ko batanyuzwe n’imyanzuro Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwari rwafashe yo kohereza uru rubanza mu rukiko rw’ibanze, nyuma y’uko Kanyarukato yari yaburanye asaba ko ariho rwoherezwa.

Perezida w’iburanisha yahaye umwanya ubushinjacyaha ngo bugire icyo bubivugaho, bagaragaza ko ibyo Kanyarukato yakoze nta bubasha yari abifitiye ndetse ko yabikoze mu buryo bunyuranye n’amategeko.

- Advertisement -

Ku ruhande rw’umwunganizi wa Kanyarukato, we avuga ko ibyo umukiriya we yakoze abyemererwa nk’umukozi wa Leta, ndetse anagaragaza ko batemeranya n’ubujurire bw’ubushinjacyaha kuko ibyo bahereyeho bajurira bitigeze bisuzumwa n’urukiko rwamuburanishaga ngo barebe niba bifite ishingiro, akibaza niba harabayeho kubyirengagiza cyangwa bakabyibagirwa.

Kanyarukato n’umwunganizi we basabye Urukiko gushishoza bagasuzuma iby’iki kirego bakareba ko ibyo Kanyarukato yakoze yari abifitiye ububasha nk’umukozi wa Leta, ntihabeho kuvangura cyangwa ngo bakore ibyo bise gutwerera ingingo amategeko adahari.

Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwo bwakomeje bushimangira ko ibyo Kanyarukato yakoze bigize icyaha, aho banagaragaje ko abafite ububasha nk’abakozi ba Leta bwo gufunga abantu, ari urwego rwa Polisi, urwa Gisirikare, urw’ubugenzacyaha RIB ndetse n’ubushinjacyaha.

Kanyarukato Augunstin yatawe muri yombi ku itariki ya 11 Mata 2020, azira gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akamufungira ahantu hatemewe n’amategeko bivugwa ko yamuzizaga ko nawe yubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Urukiko rwaje gutegeka ko arekurwa akajya yitaba ari hanze.

Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze, rumaze kumva impande zombi, rwemeje ko bagiye kwicara bakabisesengura, umwanzuro uzavamo, ukazasomwa ku itariki ya 21 Nzeri 2020 saa munani z’amanywa.

Emmanuel Dushimiyimana 

UMURENGEZI September 2, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?