Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama rishyira kuwa kane tariki ya 27 Kanama 2020, hasubitswe imikino itatu ya NBA, isimbuzwa imyigaragambyo kubera abirabura bakomeje gutotezwa ndetse bamwe muti bo bakicirwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Ubwo hitegurwaga gukinwa imikino itatu ya Kamarampaka ‘PlayOffs’ ya 5 muri 7 iba iteganijwe hagati y’amakipe aba yarabaye kuva kuya 1 kugera kuya 8 muri buri cyerekezo (Uburasirazuba cyangwa icy’uburengerazuba). Abakinnyi ba Milwaukee bucks banze kujya mu kibuga bituma n’abandi babareberaho.
Imbarutso ya byose ni iraswa ry’umwirabura witwa Jacob Blake warasiwe na Polisi mu gace ka Bucks (Kenosha) mu mugi wa Wisconsin Ari nawo ikipe ya Milwaukee Bucks ibarizwamo. Yabaye ‘Palarize’ ibice hafi ya byose by’umubiri.
Imikino yari itaganijwe mu gice cy’uburengerazuba, irimo uwari guhuza ya Los Angeles Lakers na Portland Trail Braizers, Rocket Houston na Oklahoma City Thunders ndetse n’uwa Milwaukee bucks na Orlando Magics ari na wo watanze impamvu zose.
- Advertisement -
Iyi mikino yari iteganijwe gutangira i saa munani (02:00′) ku isaha y’ i Kigali, byemejwe ko ahagana i saa tanu (23:00) kubera ubwumvikane bwa ‘Association’ ya Basketball (NBA) ndetse n’ihuriro ry’abakinnyi b’uyu mukino muri Leta Zunze Ubumwe Z’America.
Ku rubuga rwa Twitter rwa ‘Association’ (NBA) bagize bati “NBA na NBPA twubashye icyemezo cya Milwaukee Bucks cyo kutitabira umukino w’uyu munsi. Imikino itatu yari itegaanijwe uyu munsi irasubitswe, hazatangazwa igihe izasubukurirwa.
Alex Lasry, umuyobozi wungirije w’ikipe ya Milwaukee bucks yagize ati “Hari ikintu cy’agaciro kurusha NBA, ni ubuzima bw’abantu. Icyemezo cy’abasore bacu ndetse n’ubuyobozi kirakwiriye rwose. Ndemeza ntashidikanya ko hari igikwiriye gukorwa hakaboneka impinduka. 100% turabashyigikiye kandi twizeye ko hari impinduka nziza zigomba kuba.”
Iraswa rya Jacob Blake rije nyuma y’iyicwa ry’undi mwirabura ‘George Floyd’ wishwe n’abapolisi muri Mutarama 2020 na byo bigateza umutekano muke muri Leta Zunze Ubumwe z’America.
Jacob Blake wishwe