UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 month
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Rwamagana : Yapfiriye mu buvumo yari amazemo icyumweru asengeramo
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Rwamagana : Yapfiriye mu buvumo yari amazemo icyumweru asengeramo

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 09/08/2020 saa 3:29 PM

Ukuyemuye Jeannette, yari umukobwa wari ufite imyaka 31 y’amavuko, wari waturutse mu Mujyi wa Kigali, yasanzwe mu buvumo mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana yapfiriyemo, nyuma yo kumaramo icyumweru ari mu masengesho yo kwibabaza.

Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse kuri uyu Gatandatu tariki 8 Kanama, mu Mudugudu wa Samatare mu Kagari ka Kagezi, mu gihe kuhasengera byari byarahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Amakuru yamenyekanye atanzwe n’umwe mu bagore bo mu Murenge wa Nzige uherereyemo ubwo buvumo, aho nyakwigendera yaraye ku wa Kane w’icyumweru gishize, mbere y’uko yerekeza muri ubwo buvumo. Ngo yamubwiye ko ashaka kumara icyumweru cyose asenga, yinginga Imana.

Ku wa Gatanu ngo icyumweru cyarashize, undi ategereza ko wa mukobwa agaruka araheba, ahitamo kujya kumureba. Agezeyo yahasanze umurambo, yarapfiriyemo.

- Advertisement -

Muhinda Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ubu buvumo bari barabuhagaritse nta muntu wemerewe kubujyamo, ariko ngo uwo mukobwa yabaciye mu rihumye yinjiramo, amaramo icyumweru.

Yagize ati: “Twabimenye ejo duhamagawe n’umudamu utuye Nzige, uriya mukobwa yabanje kuraraho mbere yo kujya mu buvumo, yari yamubwiye ko azamaramo icyumweru, kirangiye ntiyamubona, aje kureba asanga yapfuye, nibwo yatabaje inzego zose, tujyayo dusanga yapfuye.”

Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu babimenya, uwo mukobwa yari amazemo icyumweru cyose atarya, atanywa.

Muhinda Augustin arasaba abaturage gusengera mu ngo zabo kuko ngo ‘nabwo Imana yabumva batarindiriye kujya mu buvumo’

Ati “Gusenga ntabwo ari ukujya mu buvumo, Imana iri ahantu hose, umuntu wese ashobora no gusengera iwe mu rugo Imana ikamwumva, si ngombwa ko ajya ahantu hashobora kwangiza ubuzima bwe, cyane cyane nka hariya Samatare.”

Akomeza avuga ko kuri ubwo buvumo bafashe icyemezo cyo kuhashyira abarinzi ku manywa na nijoro, mu rwego rwo kuharinda abaturage.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana ngo ukorerwe isuzuma, mbere yuko ushyikirizwa umuryango we ngo bawushyingure.

Eric Uwimbabazi August 9, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 11 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 12 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?