UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Nyaruguru : Barifuza ko ibitaro bya Munini byagirwa icyitegererezo mu kuvura indwa z’umutima
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Nyaruguru : Barifuza ko ibitaro bya Munini byagirwa icyitegererezo mu kuvura indwa z’umutima

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:22 AM

Umuyobozi w’Ibitaro bya Munini avuga ko ibitaro bishya Perezida Kagame yabemereye nibyuzura bizaba ari ibitaro by’akarere ariko bikagira umwihariko wo kuba ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura indwara runaka itaremezwa iyo ariyo.

Imirimo yo kubyubaka yatangiye muri Werurwe 2018, icyiciro cya mbere kigizwe n’ibyumba 160 ni cyo kigiye kuzura kikaba kigizwe n’inzu ebyiri ariko hakazakurikiraho kubaka icyiciro cya kabiri kigizwe n’inzu nini ifite ibyumba 140.

Ku Munini hasanzwe ibitaro ariko abaturage bifuje ko byavugururwa bagahabwa ibiri ku rwego rwo hejuru, Umukuru w’Igihugu abibemerera mu 2015.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr. Muvunyi Bienvenu yabwiye Itangazamakuru ko kuri ubu bitaro byari kuba byaruzuye iyo icyorezo cya coronavirus kidakoma mu nkokora imirimo yo kubyubaka.

- Advertisement -

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cyabyo iragana ku musozo, kuri ubu ikiri gukorwa ni ugusiga amarange, gutunganya inzira zinjira mu bitaro no gushyiramo amashyanyarazi n’inzugi.

Dr. Muvunyi avuga ko ibi bitaro bizakemura ikibazo cy’ubucike kandi bikanabafasha gutanga serivise nziza kuko abarwayi n’abaganga bazaba bari ahantu hisanzuye.

Avuga ko bitaro nibimara kuzura bizagirwa ibitaro by’akarere ariko bikanaba ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura indwara runaka, nk’uko ibitaro ibitaro bya Burera ari ibitaro by’akarere ariko bikaba n’ibitaro by’ikitegererezo mu kubura kanseri, ibitaro bya Kabgayi nabyo ni ibitaro by’akarere ka Muhanga ariko bikaba n’ibitaro by’ikitegererezo mu kuvura amaso.

Dr. Muvunyi ati “Twebwe twifuza ko twashyira imbaraga mu kuvura indwara z’umutima, diyabette, umuvuduko w’amaraso cyane ko arizo ziganje kandi ubona ko zigora abantu kwivuza kubera ko ni indwara zisaba abantu kwivuza buri munsi, buri kwezi gufata imiti rero tumufashije tukamuhera imiti hano, tukamurinda kujya I Kigali cyangwa Huye bizamufasha kugira ngo avurwe neza kandi avuriwe hafi”.

Ibitaro bya Munini bifite abaganga batanu b’inzobere, biha serivise abantu 150 buri munsi barimo 80 bivuza bataha na 70 bivuza bari mu bitaro.

Ibi bitaro bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 349 batuye mu mirenge 14, irimo ibigo nderabuzima 16 ariko hagiye kuziyongeraho ikigo nderabuzima cya 17 kizashyira mu murenge wa Ruheru kubera ko byagaragaye ko ikigo nderabuzima kimwe kidahagije abatuye uyu murenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yavuze ko byari biteganyijwe ko bizuzura mu mwaka w’imihigo wa 2019/2020 ariko byakomwe mu nkoko n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye imirimo isubikwa, gusa ngo bigeze ku kigero cya 70% kandi hari icyizere ko bizuzura vuba.

Ati “Bigeze kuri 70%. Ni bitaro by’icyitegererezo abaturage bategerezanyije amatsiko menshi. Ubundi iyo tudahura n’ingorane zitandukanye uyu mwaka w’imihigo byagombaga kurangirana, ariko nyuma yo kuganira na sosiyete ibyubaka hari amezi babongereyeho kugira ngo bakore imirimo ya nyuma kubera impamvu zitaduturutseho.”

Umushinga wose wo kubaka ibyo Bitaro, kuvugurura inzu zindi zihasanzwe no kugura ibikoresho bizifashishwa mu buvuzi washowemo miliyoni 14,5$ angana na miliyari hafi 14 Frw.

Eric Uwimbabazi July 3, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 5 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 9 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 10 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 10 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?