UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 1 week
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 1 month
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 1 month
Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
Hashize 3 months
Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Tanzaniya yashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu by’ubukungu buciriritse
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Ubukungu

Tanzaniya yashyizwe mu cyiciro cy’ibihugu by’ubukungu buciriritse

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 05/07/2020 saa 11:24 AM

Tanzania ubu ibarirwa mu cyiciro cy’ibihugu by’ubukungu buciriritse (middle income countries) nyuma y’uko Banki y’isi itangaje urutonde rw’ubukungu bw’ibihugu by’isi kuri uyu wa gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020.

Iki gihugu kinjiye muri iki cyiciro nyuma y’uko umusaruro mbumbe wacyo ku muturage ugeze hagati ya US$1,006 na US$3,955 ushingiye ku gipimo cya Banki y’isi cya 2018.

Tanzania yungukira cyane mu bucuruzi bukoresheje icyambu cya Dar es Salaam, ubukerarugendo bukomeye hamwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umwaka ushize, ubukungu bwa Tanzania bwazamutse ku gipimo cya 6,8% mu gihe mu 2018 bwari bwazamutse kuri 7%, bimwe mu bipimo byihuse mu kuzamuka ku isi.

- Advertisement -

Abahanga mu bukungu bavuga ko ubukungu bwa Tanzania bumaze imyaka irenga 10 buzamuka kandi bwakomeje kuzamuka n’igihe Perezida John Magufuli yageraga ku butegetsi mu 2015.

Umwe mu banditsi bakuru mu by’ubukungu mu binyamakuru muri Tanzania yagize ati: “Mu myaka 10 yikurikiranya ubukungu bwazamukaga ku gipimo cya 7% buri mwaka yewe na mbere ku bwa Perezida Jakaya Kikwete, ni ikintu mu by’ukuri gikomeye kugeraho”.

Mu 2005, umusaruro mbumbe wa Tanzania nk’igihugu wari hafi miliyari $14 naho umusaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka ari amadorari ya Amerika $375.

Imyaka 10 nyuma ubwo Perezida uriho ubu yajyaga ku butegetsi, umusaruro wa Tanzania wari wikubye gatatu ugeze kuri miliyari $43 naho uw’umuturage ugeze kuri $947 nk’uko banki y’isi ibivuga.

Uko kuzamuka ntabwo byasubiye inyuma, kuko umusaruro mbumbe w’umuturage wa Tanzania ku mwaka wavuye ku $947 mu 2015 ugera ku $1,050 mu 2018.

Tanzania ubu ni iya kabiri mu bukungu muri Afurika y’iburasirazuba, ikaba yasanze Kenya mu bihugu by’ubukungu buciriritse, ari nabyo bibiri gusa byo muri aka karere biri muri iki cyiciro.

Perezida Magufuli avuga ko iyi ari “intambwe ikomeye mu mateka” kuko bari bihaye intego ko Tanzania izagera muri iki cyiciro mu 2020.

Mu karere, u Rwanda ubu rufite intego yo kwinjira muri iki cyiciro cy’ubukungu mu 2035 nk’uko byatangajwe na leta mu 2016. Mbere, u Rwanda rwari rwariyemeje kugera muri iki cyiciro mu 2020 nk’uko bivugwa na Banki y’isi.

Uretse kuvana mu bukene abantu babarirwa muri za miliyoni, inyungu nyayo yo kuva mu cyiciro cy’ibihugu bikennye kuri Tanzania izagenda igaragara mu minsi iri imbere.

Eric Uwimbabazi July 3, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
  • Amajyaruguru: Gucika ku Gusangirira ku Muheha biracyari Ingorabahizi
  • Rwanda: Igisubizo gishya ku Bahinzi b’imboga n’imbuto
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Ubukungu

BNR yatanze umuburo ku bagikodesha inzu mu buryo bunyuranije n’amategeko

Hashize 7 months
Ubukungu

Government set New Law to Bear Down Illegal Miners

Hashize 12 months
Ubukungu

Ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje Agaciro ugereranyije n’Idorali – BNR

Hashize 2 years
Ubukungu

Burera: Batewe impungenge n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubasenyera amazu

Hashize 2 years

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?