Inzovu yo muri Kenya yari izwi cyane muri iki gihugu, bivugwa ko ari imwe muri nke zari zisigaye zifite amahembe maremare cyane muri Afurika, yapfuye kubera gusaza.
Iyi nzovu nyamunini yari izwi ku kazina ka Craig, yapfuye urupfu rusanzwe kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo tariki 03 Mutarama 2026, mu cyanya cy’inyamaswa cya Ambosele National Park, mu majyepfo ya Kenya, nk’uko ababungabunga inyamaswa babitangaza.
Mu butumwa bwo kuyibika bwatanzwe n’ikigo Amboseli Trust for Elephants cyagize kiti, “Nibwo Craig yari ikimara kuzuza imyaka 54. Yagize ubuzima burebure kandi nta gushidikanya ko yabyaye izindi nyinshi.”
Kubera amahembe yayo maremare, iyi nzovu y’ingabo yari kimwe mu bikurura abakerarugendo benshi muri iyi parike iri hafi y’umupaka wa Kenya na Tanzania.
- Advertisement -
Mu 2021, yagizwe ambasaderi w’inzoga izwi cyane muri Kenya no mu karere yitwa Tusker, izina kandi rikoreshwa mu gusobanura inzovu z’amahembe z’ingabo.
Ikigo cya Kenya Wildlife Service (KWS) cyavuze ko Craig yari ikirango cy’umusaruro w’umuhate mu kurengera ibidukikije.
Cyagize kiti, “Craig yari imwe mu nzovu nke zisigaye z’amahembe maremare cyane muri Afurika, ubwoko budasanzwe bw’inzovu z’ingabo z’amahembe abiri apima 45kg buri rimwe.
Izibarirwa ku ntoki ni zo zisigaye uyu munsi, byatumaga ari ikirango kigihumeka mu murage w’ibidukikije bya Afurika.”
KWS ivuga kandi ko Craig yari izwi cyane ku mico y’ubwitonzi, kenshi igategereza ituje mu gihe abayisuye barimo kuyifotora no kuyifata amashusho.
Iki kigo cyashimiye abagize uruhare mu kuyibungabunga, kivuga ko yapfuye mu mahoro urupfu rusanzwe.
Abakerarugendo barenga miliyoni ebyiri basuye Kenya mu mwaka ushize, benshi muri bo bajya muri parike z’iki gihugu zizwi cyane ku rwego rw’isi.
Ubukerarugendo bwa Kenya bwinjiza 10% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB) ku mwaka, nk’uko bitangazwa na Leta y’iki gihugu.
