UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 6 mins
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 2 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 3 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 4 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Politiki

U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA

Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Emmanuel DUSHIMIYIMANA
Yanditswe taliki ya 07/08/2025 saa 6:04 AM
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yemerenyijwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) kwakira abimukira basaga 250 bagiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yabyemereye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), ashimangira ko ari muri gahunda yo gushyigikira icyemezo cya Perezida Donald Trump, cyo guhangana n’abimukira binjira muri USA batabiherewe uburenganzira.

Amakuru avuga ko ku ikubitiro u Rwanda rwari rwakiriye abimukira 10 mu buryo bw’igerageza ry’ayo masezerano, bakaba baragejejwe i Kigali muri Kamena 2025.

Makolo yagize ati, “U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250, baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini kubera ko hafi buri muryango nyarwanda wagezweho n’ingaruka zituruka ku kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kwiyubaka.”

Makolo yavuze ko abo bimukira nibagera mu Rwanda bazafashwa kwibona muri gahunda z’iterambere.

- Advertisement -

Ati, “Hashingiwe kuri ayo masezerano, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kubarura buri muntu ku giti cye, mbere yo kwakirwa mu gihugu. Abemerewe bazahabwa amahugurwa agamije kubafasha kubona akazi, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’icumbi kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda. Ibi bizabaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu riri mu byihuta ku Isi, mu myaka icumi ishize.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza kuri ayo masezerano.

Perezida Donald Trump, afite intego yo kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ubuyobozi bwe buri kongera imbaraga mu kubohereza mu bindi bihugu, harimo no kohereza abahamwe n’ibyaha muri Sudani y’Epfo na Eswatini.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko kohereza abimukira mu bindi bihugu  bifasha kubirukana byihuse, harimo n’abahamwe n’ibyaha.

Abashyigikiye izo politiki zikaze ku bijyanye n’abimukira, babibona nk’uburyo bwo guhangana n’abantu bafite ibyaha bakurikiranweho, koherezwa iwabo kandi bashobora guteza ibyago ku mutekano rusange.

Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizaha u Rwanda inkunga mu rwego rwo gushyigikira amasezerano yo kwakira abimukira, ikazatangwa mu buryo bw’impano (grant), gusa ingano yayo ntiratangazwa.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzemera gusa kwakira abamaze kurangiza ibihano byabo cyangwa abatagifite dosiye z’ubutabera, kuko nta masezerano ahari hagati ya Kigali na Washington yemera ko umuntu yarangiriza igihano yakatiwe muri Amerika ari mu Rwanda.

Byongeye kandi, nta muntu ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya abana uzemererwa kwinjira mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Donald Trump bukomeje inkubiri yo gusaba ibindi bihugu ngo byemere kwakira abimukira.

Mu kwezi kwa Werurwe, bwirukanye Abanyavenezuela barenga 200, bashinjwaga kuba abanyabyaha bakora n’imitwe yitwara gisirikare, bubohereza muri El Salvador, aho bafungiwe kugeza igihe barekuwe mu masezerano yo gusaranganya imfungwa.

Irebana na: home
Emmanuel DUSHIMIYIMANA August 7, 2025
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 3 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 4 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?