UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 07/06/2025 saa 7:50 PM

Abantu benshi bakunda kuvuga ko ibyiyumvo cyangwa inzozi zo kubaho ubuzima bwiza babimaranye igihe kirekire, ariko rimwe na rimwe ugasanga ntibigeze babigeraho.

Mu myaka y’amabyiruka benshi bagira inzozi zitandukanye, ziganisha ku mibereho myiza ijyanye no kuba abakire, bakagwiza amafaranga, kugura imodoka, kubaka inzu nziza, gutunga umuryango, gukunda, gukundwa n’ibindi.

Nubwo muri izo nzozi hagaragaramo uruhande rumwe rw’ukuri, si ko buri gihe bigerwaho, ndetse binatuma hari abacika intege, bagata umutwe kubera ko ibyo bibwiraga mu bwana bwabo bitabashije kugerwaho.

Twifashishije urubuga rwa goweloveit.info twabakusanyirije inama icyenda, zafasha umuntu kubaho yishimye kabone n’iyo yaba atakigira amafaranga.

- Advertisement -

1. Reka kugora cyane ubuzima bwawe

Kugora ubuzima bisiga umuntu mu gihirahiro, ndetse bigashyira amahirwe y’ubuzima bwe mu icuraburindi. Aha ngo biba bigoye cyane guhanga udushya, igihe uhorana amananiza mu buzima bwawe.

2. Reka kwinaniza mu bitari ngombwa (gukabya mu byo ukora cg kurenza ubushobozi ufite)

Ngo si byiza namba guhora buri gihe uhuze, ukora ibintu bitakurimo, wiha inshingano zirenze ubushobozi bwawe, utekereza ko zituma wongererwa agaciro n’icyizere, kuko ngo bituma wiheba iyo bitagenze uko wabyifuzaga.

Ba uwo uri we, kuko ngo utabyitondeye bishobora gutwara n’ubuzima bwawe, mu gihe wowe watekerezaga ko hari icyo uri guharanira.

3. Reka kwicuza ku byo wakoze mu gihe cyashize, ibyo utakoze n’ibyo wabuze

Igihe cyashize cyaragiye, icy’ingenzi kuruta byose ni aho uri ubu n’aho wifuza kuba mu minsi izaza.

Ibyo utagezeho mu hashize hawe byatumye ubaho uko ubayeho ubu n’uko uzabaho. Bizirikane, bigire icyo bikwigisha, ariko ntuheranwe n’ahashize, ahubwo utegure ahazaza.

Umuhanga mu kwandika ibitabo Katherine Mansfield yagize ati, “Bigire intego y’ubuzima kutigera wicuza cyangwa ngo urebe inyuma. Kwicuza ni ugutakaza ingufu, ushobora kwiyubakira kuri zo; gusa ni byiza kugira agahinda.”

4. Ntukavuge ko nta mwanya ufite

Niba ugomba kuba uri kumwe n’inshuti, gusura abavandimwe, kureba izuba rirasa, kujya mu kiruhuko, gusinzira neza, kujya gutabara n’ibindi, ntukigere uvuga ko nta mwanya ufite.

Kuvuga ko nta mwanya, bishobora gutuma ubura byinshi byiza mu buzima bwawe, bityo ugaheraho wifungira amayira.

Umwanditsi Lao Tzu yagize ati, “Igihe cyashyizweho n’abantu, burya kuvuga ko nta mwanya ni kimwe no kuvuga ngo sinshaka.” Gerageza guha umwanya ibintu uba ugomba gukora, ariko na none wirinde gupfusha igihe ubusa.

5. Reka gutinya ahazaza, gutinya gukora amakosa, gutinya gukurikira inzozi zawe cyangwa impinduka izarizo zose

Ubwoba bushobora gutuma utava aho uri, ntihagire ikintu gishya wunguka mu buzima bwawe. Gerageza kwirekura wiyime ubwoba, uhore uharanira kubaho utera imbere, kuko bizagufasha kugera ku byishimo wifuza.

6. Hagarika imvugo igira iti “Nzaba mbikora”

N’iyo byaba bigusaba kwiga guteka, kwiga urundi rurimi, gusubira muri Kaminuza, gukurikira indoto zawe, kwandika igitabo, gukina filimi, kujya mu mahanga, n’ibindi. Reba icy’ingenzi hanyuma ugitegure kandi ugikore.

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko kutigirira icyizere no guhora wihunza ibyo ugomba gukora, bituma utabasha kugera ku ndoto zawe.

7. Ntugashakire ibyishimo byawe mu bandi, ni wowe bikwiye guturukamo

Iyo wiringiye ko abandi ari bo bazatuma ugira ibyishimo, ibyo bigaragaza ko nta cyizere wowe ubwawe wifitiye. Iki ngo ni ikintu kibi cyane.

Abantu bagomba kwiyumvisha ko kuba hamwe n’abantu dukunda bidatuma twishima, nubwo bishobora kuba kimwe mu biduha umunezero.

Wowe ubwawe ngo ni wowe ushobora kwiha ibyishimo. Ni ngombwa guhora uzi icyo wifuza kandi ukamenya no kukigeraho.

8. Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubw’abandi

Niba wajyaga wigereranya n’abandi, bihagarike ngo kuko bishobora gutuma wumva ntacyo umaze.

Kora ibintu bikubaka kandi wumve ko uko uri bikunyuze, kuko ngo kwiyizera bikuremamo icyizere cyo kumva ko nawe ushoboye, bityo bikagufasha kugera kucyo ushaka.

9. Hagarika guhora utegereje igihe nyacyo

Ntukigere na rimwe utegereza igihe nyacyo kugira ngo ugire icyo ukora, ugire icyo uhindura, uve mu kazi ujye mu kandi, cyangwa ngo utangire gukurikira indoto zawe.

Nutegereza ko igihe nyacyo kigera, imyaka n’imyaniko izashira, uzarinda upfa utaragera ku byishimo wifuza. Wikwigera uhitamo gutegereza ni bwo uzagera ku buzima bwiza wifuza.

Irebana na: home
Eric Uwimbabazi June 7, 2025
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Politiki

Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika

Hashize 2 months
Ibidukikije

Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza

Hashize 2 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?