Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’Amahoro Soeur Uwamaliya Immaculee na Apostle Evelyn Arcaba bahawe ibihembo by’ishimwe n’Umuryango KUKI NDIHO/WHY DO I EXIST ORPHAN SUPPORT PROJECT uyobowe na Professor Dr,Marie Claudine Mukamabano.
Ni igikorwa cyabereye k’urubuga rwa ZOOM cyayobowe n’umuyobozi w’uyu muryango akaba yari kumwe n’inshuti ,abafatanyabikorwa ndetse n’abanyamuryango bawo ,ni mu rwego rwo gushimira aba bakoze ibikorwa byo guharanira amahoro mu bikorwa bitandukanye bakoze ndetse no gukusanya inkunga yo gufasha abana bafite ubumuga bo mu Rwanda kubona ibikoresho by’isuku birimo uburoso bw’amenyo ndetse n’umuti wa menyo.
Soeur Uwamariya wihaye Imana ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera,yavutse itariki 7 ukuboza 1970 avukira mu Akarere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali. Akaba yarafashe iki cyemezo cyo kwiha Imana mu bihe bikomeye, kuko iki gitekerezo yakigize mu 1992,ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, afite n’akazi.
- Advertisement -
Soeur Immaculee yize muri APACOPE amashuri yisumbuye y’imyaka 3 rusange, Akomereza muri Saint Aloys i Rwamagana yiga ibijyanye ni baruramari. Arangije kwiga yakoze muri MINFOP, ubu ni MIFOTRA , Soeur Uwamaliya Immaculee ubu akaba ari umuyobizi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye i Kansi mu Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda . Akaba yarashinze umuryango “Famille Esperance” (FAES) mugucyemura ibibazo byugarije ingo n’iterambere ryazo.
Proffesor Dr. Apostle Evelyn Arcaba we yashinze Christ Faithful Messenger University International iba mu Bwongereza ariko ikagira amashami menshi akorera muri Africa aho uwiga muri iyo kaminuza yigira ubuntu binyuze ku ikoranabuhanga {online} ikigisha Theologiya ku bagabo n’abagore akaba kandi akora ibikorwa by’ubugiraneza bitandukanye birimo gufasha abatishoboye abubakira inzu ndetse akishyurira abana babo amashuri.
Muri uyu muhango wo gushimira aba bombi ,Umuyobozi w’umuryango KUKI NDIHO ,Professor Dr. Marie Claudine Mukamabano yavuze ko yishimiye guha aba bombi ibgihembo cy’ishimwe ry’amahoro,aho yagize ati”kuri njyewe by’umwihariko ni agahebuzo guha aba bombi ibihembo ariko kuri Sr. Immacullee UWAMARIYA turamushimira ubwitange bwe mu kubaka ubwami bw’Imana hano ku isi cyane cyane mu mitima yacu ndetse n’ubuzima bwacu bwa buri munsi”