Ku italiki ya 21/09/2024, Umuryango WHY DO I EXIST PROJECT, KUKI NDIHO uzizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Uyu munsi ubusanzwe ninayo itariki 21/09 wizihirizwaho buri mwaka, ariko ukabazabera kuri ZOOM CALL imbona nkubone ndetse n’inyumva nkumve , akaba atari ubwambere uyu muryango wizihije uyu munsi aho utegura ibikorwa byo gufasha abatishoboye kuri iyi nshuro hazafashwa abana bafite ubumuga bo mu Rwanda ndetse hakaba harateguwe umuhango wo gushimira abafatanyabikorwa bawo baharaniye amahoro mu bikorwa bitandukanye bakoze , aho kuri iyi nshuro uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti” Amahoro ku giti cyawe”
Uwo muhango uzabanzirizwa n’ibikorwa bitandukanye byo kuganira ku ngingo zateguwe n’uyu Muryango aho umuyobozi wawo Professor,Dr Claudine Mukamabano avuga ko kuganira ku ngingo uyu muryango wateguye bizafasha gukomeza kubaka ubumwe no gusobanura inzira yanyuzemo yamugejeje ku gikorwa cyo kuwushinga binyuze mu guhigura umuhigo yahigiye Imana ubwo yasimbukaga imirambo yari imaze kwicwa muri Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Muri iki kiganiro kandi urubyiruko n’abandi bababrizwa muri uyu Muryango bazahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo n’uko bumva igisobanuro cy’Amahoro .
“Ibyanditswe bitagatifu, by’umwihariko amagambo y’abahanuzi, bigaruka kenshi ku isezerano
Imana yagiranye n’abantu. Imana idusaba kureka ibyifuzo biturimo byo gushaka gutegeka bagenzi
bacu, ahubwo mbere ya byose tukababona nk’abantu, nk’abana b’Imana, nk’abavandimwe bacu.
Ntidukwiye na rimwe kubacira urubanza kubera ibyo bavuze cyangwa bakoze, ahubwo tugomba
kubaha agaciro nk’abantu dusangiye isezerano ry’Imana. Guhitamo inzira yo kubaha abandi ni byo
byonyine bizatuma tuva mu bitekerezo biganisha ku kwihorera maze tugashyira nzira twizeye
kugera ku mahoro.”Aya ni amwe mu magambo akunda gukoreshwa n’uyu Muryango Pr.Dr Caudine Mukamabano.
Amahoro ni ikintu cy’agaciro kanini cyane abatuye isi bahora bifuza kugeraho. Muri kamere ya
muntu ahora ashaka kubaho mu mahoro. Ni yo mpamvu uyu munsi ashobora kuba ugowe
n’imibereho ariko agakomeza kubyihanganira kuko uba yizeye ko umunsi umwe ibintu
bizahinduka, ukabaho mu mahoro, ukishima kurusha uko wababaye
- Advertisement -
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uyu mwaka bizahurirana no gutegura umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 20 Umuryango KUKI NDIHO umaze ushinzwe dore ko yawushinze 2005 mu Kwakira akaba aribwo yatangiye inzira yo gufasha Impfubyi,abapfakazi n’abandi bose batishoboye binyuze mu kubaha inama ndetse n’ubundi bufasha nk’inzira yo kubaka amahoro arambye nyuma y’icuraburindi rya jenoside yakorewe abatutsi.