UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 2 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 4 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Musanze : Urugomo ruracyari rwose muri imwe mu mirenge igize aka karere
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Amakuru

Musanze : Urugomo ruracyari rwose muri imwe mu mirenge igize aka karere

Eric Uwimbabazi
Eric Uwimbabazi
Yanditswe taliki ya 09/01/2021 saa 8:25 AM

Urugomo rwibasira imyaka y’abaturage ruracyagaragara muri imwe mu mirenge igize akarere ka Musanze nka Cyuve, Nyange, Kinigi, Gacaca, Shingiro na Gataraga.

Ni urugomo rwakundaga kuvugwa ko rukorwa n’abashumba batema imyaka y’abaturage bakayijyanira inka zabo, ariko bimaze kugaragara ko atari bo gusa kuko hari n’abangiza imyaka y’abaturage ku zindi mpamvu zitandukanye zirimo ubugome busanzwe, abayangiza itarera kubera inzara, umujinya cyangwa kubwo kwamgana na nyirayo.

Urugero ni mu murenge wa Cyuve, aho mu ijoro ryo kuwa gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2020 rishyira kuya 19, abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu murima w’ibigori by’uwitwa Ngendahimana Japhet uherereye mu Mudugudu wa Rutemba, akagari ka Buruba, mu murenge wa Cyuve barabitema barabyararika.

Ubwo Umurengezi.com yageraga ahabereye ubu bugome, yaganiriye na Ngendahimana Japhet watemewe imyaka, avuga ko atazi uwabikoze gusa agasaba inzego zibishinzwe kumurenganura hashingiwe kuri raporo yakozwe n’inzego z’ibanze igaragaramo urutonde rw’abo bari bafitanye amakimbirane, kuko ngo bahoraga bamuhigira ko bazamukorera agashya.

- Advertisement -

Ati, “Ubwo nari iwanjye mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo, uwitwa Nzabakurikiza Samuel yangezeho ambwira ko nagushije ishyano, ahubwo ngira ubwoba ko hari umuvandimwe wanjye witabye Imana naho we yashakaga kumbwira ko ibigori byanjye baraye babitemaguye. Nagiye kureba koko, mpageze nkubitwa n’inkuba mboye umurima wose bawararitse, aribwo nitabaje inzego z’umudugudu n’akagari, zinkorera anketi ari nayo igaragaramo bamwe mu bakekwa kubera imyitwarire yabo. Ndasaba inzego zibishinzwe kundemganura hagendewe kuri abo bakekwa bari muri iyo anketi.”

Bamwe mu baturage baganiriye n’Umurengezi.com bavuga ko ubugome nka buriya budasanzwe kuko ngo bigaragara ko bashakaga nyirabyo aka wa mugani uvuga ngo ‘Ukubita imbwa aba ashaka Shebuja.’

Uwitwa Raphael Mbonabucya ati, ”Ubu ni ubugome burenze urugero aho umuntu yitwikira ijoro akaza mu bigori by’umuturage mugenzi we akabitema bene aka kageni. Ni ukuvuga ko agera aho gutema imyaka gutya yarabuze nyirayo. Iyo aza kumubona aba ariwe yatemye. Ubuyobozi bujye buhana bene aba bantu kuko baba bafite umutima w’ubunyamaswa.”

Mugenzi we Birikunzira Emmanuel nawe agira ati, “Njye nkigera muri uyu murima nasheshe urumeza ntekereza ko uwatemye ibi bigori aramutse adusanzemo natwe yatwivugana. Gusa, tujya tugaragaza abantu bitwara nabi mu Mudugudu n’akagari bakabatwara kubafunga bwacya mu gitondo tukongera kubabona ariyo mpamvu batangira kuduhigira hasi hejuru. Nk’uko tuba bwabatanze kubw’ibikorwa bibi baba bakoze, bajye banahanwa by’intangarugero.”

Nyiranzirorera Languide Umukuru w’umudugudu wa Rutemba yabwiye Umurengezi.com ko akimara kugezwaho iki kibazo yihutiye kuhagera ndetse abikorera icyegeranyo imbere y’abaturage benshi, bityo n’iyo anketi irimo abakekwa ayishyikiriza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Buruba kugira ngo nawe agire icyo abikoraho.

Nuwumuremyi Jeanine Umuyobozi w’akarere ka Musanze, yashimiye ubufatanye n’itangazamakuru avuga ko ibyo rigaragaje bibabera inzira nziza yo kunyuramo ngo hakemure ibitagenda, bityo ngo bakaba bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati, “Abanyamakuru muri abafatanyabikorwa bakomeye. Amakuru muba muduhaye, tuyaha agaciro kuko iyo umwe aturutse aha undi agaturuka aha, duhuriza hamwe tugakemura ikibazo kiba cyavutse. Niyo mpamvu tugiye gukurikirana ikibazo cy’uwo muturage watemewe imyaka (ibigori) cyane ko ibyo dukora ari uguharanira inyungu z’umuturage mu iterambere rye.”

Urugomo rwo gutema imyaka y’abaturage mu karere ka Musanze ni ingeso yari isanzwe igaragara ku bashumba ariko inzego z’umutekano zari zimaze kubihashya none hadutse n’ubwo bugizi bwa nabi ku bitwikira ijoro ku mpamvu y’inzangano bagatema imyaka ya bagenzi babo.

Ibigori bye barabitemye barabyararika yiyambaza inzego z’ibanze ariko na n’ubu nta kirakorwa!

SETORA Janvier

Eric Uwimbabazi December 7, 2020
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Amakuru

MINEMA yatanze impuruza ku kibazo cy’Ibiza

Hashize 7 months
AmakuruImibereho

Musanze: Batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi zishobora kubambura ubuzima

Hashize 10 months
Amakuru

Umuhanzikazi Valentine wamenyekanye nka ‘Dorimbogo’ yapfuye

Hashize 11 months
Amakuru

AS Kigali yatumije Inteko Rusange idasanzwe

Hashize 11 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?