UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Volleyball: Ikipe y’Igihugu U18 yerekeje muri Tunisie
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Volleyball: Ikipe y’Igihugu U18 yerekeje muri Tunisie

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 21/08/2024 saa 6:12 PM

Nyuma yo gushyikirizwa ibendera ry’Igihugu n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, ikipe y’Igihugu y’ingimbi y’Abatarengeje imyaka 18, yerekeje muri Tunisie mu mikino Nyafurika.

Izi ngimbi zerekeje mu Mujyi wa Sfaxien muri Tunisie, mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 20 Kanama 2024. Iyi kipe y’Igihugu igiye gukina imikino Nyafurika ihuza ingimbi zitarengeje imyaka 18. Abakinnyi 12 bayobowe n’umutoza wa bo, Ntawangundi Dominique n’abamwungirije, ni bo berekeje muri Tunisie.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Rafael, yavuze ko aba basore bagize imyiteguro myiza kandi buri kimwe cyagenze neza.

Ati “Biteguye neza mu buryo bushoboka bwose. Ni abana bamaze gukura bidasaba ko babwirizwa kuri buri kamwe. Nta wagize ikibazo, nta we ufite imvune. Bagiye biteguye. Ubutumwa twabahaye ni ubwo kugenda bagahagarira Igihugu neza kandi bakazarangwa n’ikinyabupfura. Bagiye kwiga ariko twanabatumye kuzana igikombe.”

- Advertisement -

Kapiteni w’iyi kipe y’Igihugu, Utuza Destin, yavuze ko bagize imyiteguro myiza kandi biteguye kuzahagararira neza Igihugu no kuzagihesha ishema mu irushanwa bagiyemo.

Ati “Twagize imyiteguro myiza. Tumaze ukwezi turi mu myitozo, twatangiye tugera kuri 30 ariko hasigaye 12. Buri umwe yarakoze cyane kugira ngo abe muri urwo rutonde rwa 12. Abakinnyi turi kumwe tumeze neza, abatoza baradufasha kandi natwe tukumva vuba. Twiteguye guhagararira neza Igihugu kandi tukazitwara neza tukazagihesha ishema. Idarapo baduhaye nta bwo tuzarisebya.”

Iyi mikino iteganyijwe kuva uyu munsi tariki ya 21-31 Kanama 2024. Umutoza mukuru w’izi ngimbi, Dominique yavuze ko batagiye mu butembere kandi anyuzwe no kuba afite abasore batajenjetse ndetse biteguye kuzimana u Rwanda mu mahanga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, yabahaye impanuro mbere yo kwerekeza muri Tunisie
Abakinnyi 12 n’ababaherekeje, bashyikirijwe Ibendera ry’Igihugu
Mbere yo kujya guhagararira Igihugu, babanje guhabwa ubutumwa
Kapiteni w’iyi kipe y’Igihugu, Utuza Destin, ati ntitugiye gutembera kandi tuzimana u Rwanda

Muhire Jimmy Lovely August 21, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?