Irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rizaba ku nshuro ya 20, tariki ya 8 n’iya 9 Kamena 2024, aho amakipe arenga 50 yo mu byiciro bitanu bitandukanye ari yo azaryitabira.
Memorial Rutsindura y’uyu mwaka izakinirwa ku bibuga byo mu Karere ka Gisagara n’i Huye ahazifashishwa ibiri mu bigo by’amashuri bya Petit Séminaire Virgo Fidelis, GSO Butare na Kaminuza y’u Rwanda.
Avuga ku myitegura y’irushanwa ry’uyu mwaka, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka uyobora Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, yavuze ko buri mwaka bagerageza gukora ibishoboka ngo irushanwa rigende neza ndetse ko n’ubu ku nshuro ya 20 hari ibyo bateganyije.
- Advertisement -
Ati “Tumaze gukina Memorial Rutsindura inshuro 19 aho buri gihe dutanga ubutumwa bugamije Kwibuka uyu wagize uruhare mu kuzamura Volleyball ariko tunibuka muri rusange Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
“Uyu mwaka twazamuye ibihembo bigera ku rwego rushimishije ndetse turateganya ko irushanwa ryakinwa iminsi itatu aho kuba iminsi ibiri nkuko bisanzwe.”
Irushanwa ry’uyu mwaka rikazakinwa mu byiciro bitanu aho amakipe 10 yo mu mashuri abanza mu bahungu n’abakobwa azahatana.
Hari n’icyiciro cy’amakipe y’amashuri yisumbuye harimo 11 yo mu cyiciro rusange n’andi 10 yo mu cyiciro cyisumbuye. Hari kandi amakipe umunani akina shampiyona y’abagabo n’umunani akina shampiyona y’abagore wongeyeho na Beach Volleyball.
Kugeza ubu ma makipe yemeye kuzitabira, mu bagabo harimo Police VC ifite irushanwa riheruka, APR VC iheruka kwegukana shampiyona, REG isanzwe ari ubukombe muri Volleyball, Kepler ikomeje kugaragaza ko ari ikipe ikomeye, Gisagara, Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ikipe izava muri Kenya.
Mu bagore, hazitabira APR VC yatwaye iriheruka yemeye no kuzagaruka uyu mwaka, ikazaba ihatana na Police iheruka gutsindira ku mukino wanyuma wa shampiyona, Rwanda Revenue Authority, GS Saint Aloys Rwamagana, ikipe izava muri Kenya ndetse n’ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.
Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abagore hagati ya 1988-1990.
Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.
Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we, Mukarubayiza Verena n’abana babo aharokotse umwe wenyine.