Vision FC yahagamye Police FC mu minota ya nyuma y’umukino wari wasubitswe kubera imvura nyinshi yari yaguye kuri Kigali Pelé Stadium ugatuma hataba igice cya kabiri, amakipe yombi arangiza angana 0-0.
Ni umukino wakiniwe kuri Stade wari wabereyeho mbere, amakipe yombi ahatana mu minota 45 ndetse n’inyongera yashyizweho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024.
Amakipe yombi yatangiranye imbaraga nke kandi nta n’imwe ubona ko ifite gahunda yo kuba yabona igitego cyane ko nta n’imwe yanakoze impinduka mbere y’uko zitangira icyo gice.
- Advertisement -
Uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa 71 ubwo Police FC yabonaga koruneri yatewe na Ishimwe Christian, ayohereje mu rubuga rw’amahina, ba myugariro ba Vision bashaka kwitsinda ariko ku bw’amahirwe umupira ujya hanze.
Ku munota wa 77, Police FC yongeye guhusha ikindi gitego ubwo habaga akavuyo imbere y’izamu rya Vision FC ariko Mugisha Didier ateye ishoti umunyezamu James Djaoyang awukuramo, Richard Kilongozi yongezamo ariko umupira ujya hanze.
Vision FC yahise izamukana umupira yihuta, ihereza rutahizamu wayo Twizerimana Onesme wateye ishoti rikitambikwa na Msanga Henry mbere y’uko rirenga ikibuga.
Umukino wongeweho iminota irindwi ariko amakipe yombi ntihagira ibona amanota atatu, ahubwo acyura inota rimwe nyuma yo kunganya 0-0.
Kuva Vision FC yazamuka Cyiciro cya Mbere ntabwo irabasha kubona amanota atatu kuko kugeza ubu ifite abiri mu mikino itanu harimo n’iryo yakuye kuri Muhazi United FC.
Police FC yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 11, igakurikirwa na Gorilla FC na AS Kigali zifite 10 mu gihe amakipe ari mu murongo utukura ari Vision na APR FC imaze gukina umukino umwe.