Umutoza w’Umurundi, Ndayizeye Jimmy, yavuye i Bujumbura yerekeza i Kigali mu biganiro na Rayon Sports ikomeje gushaka umusimbura wa Mohamed Wade watakarijwe icyizere.
Kuri ubu, amakuru yizewe yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama, Ndayizeye Jimmy yafashe urugendo ruva i Bujumbura yerekeza i Kigali kuganira na Rayon Sports ndetse hatagize igihinduka yakwerekanwa nk’Umutoza mushya wa Gikundiro mu gihe kitarambiranye.
Rayon Sports yahagaritse Umutoza Mohamed Wade gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru nyuma yo gutakaza umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona. Umunya-Afurika y’Epfo, Lebitsa Ayabonga usanzwe ari Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi ni we wasigaranye inshingano.
- Advertisement -
Ni mu gihe kuri uyu wa 15 Mutarama hateganyijwe inama ihuza ubuyobozi bwa Rayon Sports n’uyu mutoza w’Umunya-Mauritania, kugira ngo impande zombi zitandukane mu bwumvikane.
Ndayizeye w’imyaka 47 wifuzwa na Rayon Sports, yatoje Ikipe ya Espoir FC y’i Rusizi, Académie Tchité FC y’iwabo ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi “Intamba mu Rugamba”.
Ku rutonde rwa Shampiyona y’u Burundi, Le Messager Ngozi isanzwe itozwa na Ndayizieye Jimmy iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 26 mu mikino 15 aho izigamye ibitego bitandatu, mu gihe Vital’O ari iya mbere n’amanota 36.
Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.
Rayon Sports izakirwa na Interforce ku wa 17 Mutarama mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Ndayizeye yatoje amakipe akomeye arimo n’iy’Igihugu cy’u Burundi