Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko amakuru amwerekeza muri FC Barcelone mu mpeshyi “atari ukuri” ndetse atazi inkomoko yayo.
Ku wa Gatandatu ni bwo Xavi yatangaje ko azasezera muri FC Barcelone ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Ikinyamakuru Sport cyo muri Espagne cyatangaje ko Arteta wakuriye muri Académie ya FC Barcelone, atekereza kuba yava mu nshingano afite muri Arsenal.
- Advertisement -
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere, Mikel Arteta ufite amasezerano azarangira mu mpeshyi ya 2025, yavuze ko ayo makuru atari ukuri.
Ati “Ni nde, njyewe? Oya. Ibyo ni ibihuha byuzuye. Ibyo mwasomye, byarambabaje. Ntabwo nari mbyiteze. Nta shingiro bifite.”
Yakomeje agira ati “Ndi mu mwanya mwiza kandi nkorana n’abantu beza, yewe numva meze neza. Haracyari byinshi byo gukora.”
Nta mukino w’irushanwa Arteta yakiniye ikipe nkuru ya FC Barcelone ndetse nyuma yo gutizwa muri Paris St-Germain, uyu mugabo wakinaga hagati mu kibuga yagiye muri Rangers, Real Sociedad, Everton na Arsenal.
Nyuma yo gusezera gukina, Arteta yabaye umwe mu batoza bakoranye na Pep Guardiola muri Manchester City mbere yo guhabwa Arsenal mu Ukuboza 2019.