UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
Hashize 3 months
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 5 months
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 5 months
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 6 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 7 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umutoza Ntirenganya wazamuye Ruboneka na Manishimwe Djabel yitabye Imana
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Umutoza Ntirenganya wazamuye Ruboneka na Manishimwe Djabel yitabye Imana

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 05/07/2024 saa 2:24 PM

Umutoza Ntirenganya Jean de Dieu watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, wanazamuye abakinnyi benshi barimo Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yitabye Imana azize uburwayi.

 

Amakuru y’urupfu rw’uyu mutoza yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024, aho yitabye Imana yari arwariye mu Bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

Sibomana Abudul uri mu batojwe n’uyu mugabo akaba n’inshuti ye, yabwiye IGIHE ko uyu mutoza yaguye mu Bitaro bya Rwinkwavu aho yari yajyanyweyo n’abo mu muryango we kugira ngo ahabwe ubuvuzi ku ndwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso zari zimaze iminsi zimwibasiye.

- Advertisement -

Ati “Ntirenganya yari asanzwe arwara Diyabete n’umuvuduko abimaranye iminsi. Mu minsi ishize yararembye ajya mu Bitaro bya Kiziguro hashize iminsi mike arataha. Yageze mu rugo nyuma y’iminsi ibiri arongera araremba maze mushiki we utuye i Kiramuruzi amujyana ku Bitaro bya Rwinkwavu, ni ho yaguye rero.”

Ntirenganya azwi cyane mu mupira w’amaguru guhera mu myaka ya za 2007 aho yatozaga abana mu mirenge ya Kiziguro na Kiramuruzi. Yazamuye abakinnyi bakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 nka Ndayishimiye Célestin na Hakizimana François.

Yanazamuye kandi abandi bakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco n’abandi benshi bari mu makipe atandukanye. Yari azwi cyane mu kuzamura abakiri bato no kubakundisha umupira w’amaguru.

Umutoza Ntirenganya yitabye Imana nyuma y’igihe yari amaze arwaye

Muhire Jimmy Lovely July 5, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • U Rwanda rwemeye kwakira abimukira 250 bava muri USA
  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 1 year
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 1 year
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 1 year
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 1 year

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?