Ikipe ya Sunrise FC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Umutoza Jackson Mayanja ukomeje kuyifasha kwitwara neza muri shampiyona.
Hari tariki 1 Ugushyingo 2023 nibwo Mayanja yagizwe umutoza wa Sunrise FC asimbuye Muhire Hassan wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro mubi.
Uyu mutoza yafashe iyi kipe ku munsi wa 10 wa shampiyona aho yari ku mwanya wa nyuma n’amanota icyenda n’umwenda w’ibitego birindwi.
- Advertisement -
Mu mikino 10 amaze gutoza, yahinduye iyi kipe cyane kuko yatsinzemo itanu, anganya itatu, atsindwa ibiri, bituma yicara ku mwanya wa munani n’amanota 25.
Si ibi gusa kuko Mayanja nk’umwe mu batoza bazwiho kuzamura impano z’abakiri bato, akomeje uwo murongo muri iyi kipe yo mu Burasirazuba.
Ibi nibyo byatumye Ubuyobozi bwa Sunrise FC bumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri, mu gihe ayo yari asanganywe yari kuzarangirana n’uyu mwaka w’imikino.
Nko ku mukino uheruka Sunrise FC yatsinzwemo na APR FC igitego 1-0, Mayanja yakoresheje abakinnyi batanu bato barimo Irihamye Eric, Mico Ndori Kevin, Shema Frank na Nshuti Aime Cedric.
Nyuma y’uyu mukino, Mayanja yatangaje ko yifuza kugira icyo akora muri Ruhago Nyarwanda.
Ati “Abakinnyi bato bagomba gukina kuko niho bazakura ubunararibonye. Ndashaka gukorera Amavubi abakinnyi bashya akava mu bakinnyi bamwe bahoramo igihe cyose.”
Yakomeje agira ati “Dufite abakinnyi bato nka batanu. Buri mukinnyi yakina mu gihe cyose yumva icyo agiye gukora mu kibuga. Gusa byo n’umushyira mu kibuga atumva ibyo umushakaho nta kabuza azibura.”
Mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona, Sunrise FC izakira Mukura ku wa Gatandatu, tariki 17 Gashyantare 2024 i Nyagatare.
Umutoza Jackson Mayanja akomeje gufasha Sunrise FC kwitwara neza