Umusifuzi wo ku ruhande Nsabimana Patrick wakubiswe na myugariro wa Police FC Ndizeye Samuel, yatangaje ko kugeza ubu nta kintu Ferwafa yigeze imufasha ngo ikurikirane ibijyanye no kwivuza kwe .
Hari tariki ya 14 Mutarama, mu mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona, aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Stade ya Nyagatare. Icyo gihe uyu mukino wayobowe na Umutoni Aline wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier na Nsabimana Patrick ari nawe wakubiswe.
Nyuma y’umukino, abasifuzi bari bahagaze ku murongo bategereje ko abakinnyi n’abatoza babasuhuza, abandi babikoze neza nk’ibisanzwe.
- Advertisement -
Ndizeye Samuel we yakomeje guhagarara inyuma y’abasifuzi iruhande rwe hari abashinzwe umutekano, hashize akanya aturuka inyuma y’umusifuzi Nsabimana Patrick n’umujinya mwinshi, amukubita umutwe amuziza kwanga igitego cya Savio.
Uyu musifuzi wahise ajya kwa muganga yatangarije UMURENGEZI ko ntakintu yigeze afashwa haba ku ruhande rw’umukinnyi, Police FC cyangwa Ferwafa.
Yagize ati“ Nabonye Ferwafa yarasohoye ibihano ariko njye ntawigeze amvugisha ngo mbe navuzwa cyangwa se nahabwa izindi ndishyi runaka. Byarantunguye kuba federasiyo nta kintu yabikozeho wenda ngo itegeke Police FC cyangwa umukinnyi kumvuza kubera ibyakozwe.“
Tariki 18 Mutarama 2024, Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA yahagamaje Umusifuzi Nsabimana, Komiseri Kagabo Issa na Ndizeye Samuel ngo batange amakuru y’ibyabereye i Nyagatare. Kuri ibi byaha byombi, iyi Komisiyo yaje gufatira Ndizeye igihano cyo guhagarikwa amezi atandatu mu bikorwa byose bya ruhago mu Rwanda.
Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wungirije wa Ferwafa, Jules Karangwa, yadutangarije ko ubusanzwe iri shyirahamwe risanzwe rigira ubwishingizi ku bantu bari mu bikorwa bya siporo aho na Nsabimana Patrick yagakwiye kuba yarabikorewe gusa ntiyatangaje impamvu byaba bitarakozwe kandi hashize iminsi bibaye.
Uretse uyu Nsabimana , amakuru avuga ko undi muntu wakubiswe na Ndizeye Samuel kuri uwo mukino we yaje guhabwa amafaranga byihuse ngo ajye kwivuza.