Umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 18 APR FC yagombaga kuzakiramo Etoile del’Est tariki ya 28 Werurwe 2024, wimuriwe ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.
Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye APR FC na Etoile del’Est, yayimenyesheje ko bitakunda ko bakina tariki ya 28 Werurwe kuko tariki ya 29 Werurwe, Etoile del’Est izaba yasuye Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino 2023-24.
Yamenyesheje aya makipe ko umukino uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 5 Werurwe 2024 saa 18h00’ kuri Kigali Pele Stadium.
- Advertisement -
Amatariki y’Igikombe cy’Amahoro…
FERWAFA kandi ikaba yamaze gushyira hanze amatariki ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 aho iyi mikino izakinwa hagati y’itariki 16 na 23 Mata 2024.
Tariki ya 16 Mata, Police FC izakira Gasogi United ni mu gihe tariki ya 17 Mata, Rayon Sports izakira Bugesera FC.
Imikino yo kwishyura yose izakinwa tariki ya 23 Mata 2024 aho Bugesera FC izakira Rayon Sports, na Gasogi United ikakira Police FC.