UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugani wa Nyanshya na Baba
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani wa Nyanshya na Baba

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 07/05/2021 saa 9:42 AM

Kera habayeho umugabo n’umugore babyarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Umuhungu akitwa Baba naho umukobwa akitwa Nyanshya. Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.

Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati: «Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama nyugururira. Nishe akajeje ni akawe na njye. Nishe agaturo ni akawe na njye. Nishe agafundi ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.»

Mushiki we ati: «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bagateka, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya. Bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwakwira agataha.

Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati: «Nyanshya ya Baba, nyugururira. Mwana wa mama, nyugururira. Nishe akajeje, ni akawe na njye. Nishe agakwavu, ni akawe na njye. Nishe agafundi, ni akawe na njye. Akanini karimo tuzakagabana.» Nyanshya ati: «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.

- Advertisement -

Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati «iryo jwi ko atari irya musaza wanjye?» Aricecekera, cya gisimba kiragenda, ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba. Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati «ye data we!»

– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede?

– Turakakudegeda mu nda.

– Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’impaza?

– Yego mukaka wanjye.

Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati «rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye» Warupyisi iti «ndabyemeye.»

Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati «ngurwo urwawe ruragiye. » Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare.» Urutare rurafatana… Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.

Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati «baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka.

Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. Ati «ni bite?» Undi ati «ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk’uko usanzwe umpamagara. Maze nti ‘baruka rutare Baba yinjire’, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. Ndakibwira nti ‘Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw’ utudegede ?’ Ngo ‘turakakudegeda munda. ‘Ngukarangire utuyuzi tw’impaza?’ Ngo ‘yego Mukaka wanjye.’ Ndakibwira nti ‘urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye.’ Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti ‘fata.’ Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya. »

Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n’umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari. Agitegereza iminsi itatu nticyaza.

Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati «umenya ari ubwoba bwari bwakwishe.» Nuko ajya guhiga utunyamaswa. Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati «ntabwo ibyanjye birarangiye.» Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti «ntatwo nshaka.» Giherako kiramurya.

Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba. Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko. Arabutswe mu rusenge rw’ urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira. Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.

Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we. Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti «banza uce aka gatoki ukuremo nyogosenge nariye. Ca n’akangaka k’iburyo ukuremo so wanyu nariye. Tema n’iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe» Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo. Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.

Si njye wahera hahera umugani.

Iradukunda Uwase Sylvie May 7, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?