UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 1 week
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 3 weeks
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 2 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 2 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Umugani wa Ngunda – Igice cya Mbere
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Utuntu n'utundi

Umugani wa Ngunda – Igice cya Mbere

Iradukunda Uwase Sylvie
Iradukunda Uwase Sylvie
Yanditswe taliki ya 14/01/2021 saa 7:58 PM

Habayeho umugabo akitwa Ngunda. Uwo mugabo yari icyago, yari ishyano, yari igisahiranda ; uko yaryaga ni nako yahingaga. Yahingaga Rubona yose agakubitaho na Musasu. Iyo ni yo yari isambu ye. Ndetse ngo imisozi y’i Rwanda ni amabimba Ngunda yashingaga. Uwo mugabo yari afite n’imirima ku Nyundo ya Bugoyi.

Arakunyarukira ashaka umugore, akaba, umukobwa wa Gacumu. Arongera ashaka undi, akaba umukobwa wa Mirenge ku Ntenyo. Ashakiraho n’abandi bane, bose bashyika batandatu. Ukuntu yaryaga, nta mugore umwe wajyaga kumubumba.

Umunsi umwe Ngunda aribwira, ati “Ngiye kwa databukwe kumuha umubyizi.” Ngunda arakugendera no ku Ntenyo, abwira kwa sebukwe ati “Munkwikirire amasuka mirongo itanu njye kubaha umubyizi.” Kwa sebukwe bakaba abakungu, amasuka barayakwikira, barayamuha, ajya guhinga.

Atangirira mu Rugondo, ahinga Ntenyo yose, abirinduka mu Kinyoro kwa Byakuzacumu. Ngunda agakubita isuka hasi kabiri, ubwa gatatu ,akazamura agafuni. Ngunda amara atyo amasuka yose, ntiyasiga n’imwe, abona guhingura. Nuko wa murima Ngunda ahinze, Mirenge awoherezamo abatezi. Abatezi bakorera kubura hasi no kubura hejuru, barihata cyane ariko ubuhinge burabananira.

- Advertisement -

Mirenge abibonye ati, “Uyu muntu waduhingiye atya, na twe tumuhembe.” Babaga Ingumba kabombo, bashesha amafu, bavomesha amazi yo kuvuga imitsima, benga n’ amayoga menshi ndetse n’ abaturanyi bazana amazimano.

Inyama zimaze gushya n’imitsima imaze kuvugwa bazana ibidasesa badendezaho inyama, bazana n’imbehe nyinshi zuzuye umufa, bakwiza ibibindi by’inzoga mu nzu yose, amarobe y’imitsima bayuzuza ibyibo n’amakangara.

Byose bamaze kubitunganya, bahamagara umukwe wabo ngo naze afungure. Maze bamuha amazi arakaraba, bamubisa mu nzu ararya.

Muramu we abarira ko amaze kurya, amushyira amazi yo gukaraba. Ngunda amubonye aramubwira ati “Njye nduzi ko iyi nka nyitonoye, abahungu bayiriye bariye inka iryoshye!”

Kwa Mirenge bumvise iryo jambo barumirwa. Mirenge abwira umugore we ati “Dore umukwe wacu ntaho atereye kandi yadukoreye. None tabaranya uzane akari gasigaye mumwongere n’izindi nzoga. Jye icyampa ngo yijute irya none!”

Nuko Ngunda bamushyira ukuguru kwari gusigaye bamuzanira n’inzoga. Koko rero ni ho yari akigera mu mahina yo kurya, agakaraga irobe ry’umutsima akariyongobeza. Imikarago y’umutsima ikabisikana n’intongo z’inyama n’umufa. Byose akabivundiranya akaroha mu nda. Ngunda akagira umuheha witwa Ruvunabataka, yaba awukubise mu kibindi cy’inzoga, akagisoma umusa umwe akaba arakonoje.

Nuko amaze kurya arasohoka; asohoka yimyoza ngo ntacyo ariye. Nyamara ubwo yari amaze ingumba yose wenyine kandi bamuhaye n’ibibindi by’inzoga na byo biguze inka. Byose arabitsemba, agenda, abibogekeye mu ibondo rimwe. Nuko kwa sebukwe baramuherekeza arataha. Basigara batangarira inda nini ya Ngunda.

Igice cya kabiri tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha!

Iradukunda Uwase Sylvie January 14, 2021
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Utuntu n'utundi

Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi

Hashize 1 week
Utuntu n'utundi

Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye

Hashize 3 weeks
Utuntu n'utundi

Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?

Hashize 2 months
Utuntu n'utundi

Byinshi kuri ‘Sauron’, ifi ifite amenyo nk’ay’abantu yavumbuwe muri Amazon

Hashize 12 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?