UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma Uko abanyarwanda bitwaye mu makipe bakinamo muri weekend
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

Uko abanyarwanda bitwaye mu makipe bakinamo muri weekend

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 29/01/2024 saa 11:53 AM

 

Nubwo ikipe ye nshya AFC Leopards yo muri Kenya aheruka gusinyira avuye muri Marines FC yatsinzwe, rutahizamu Gitego Arthur yatangiye neza ayitsindira ibitego 2 mu mukino umwe.

 

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe uko abakinnyi b’abanyarwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

- Advertisement -

Gitego Arthur – AFC Leopards

Gitego Arthur uheruka gusinyira AFC Leopards yo muri Kenya, umukino we wa mbere nubwo bawutakaje ariko yabashije kureba mu izamu.

Ni umukino wa gicuti AFC Leopards yatsinzwe na Nairobi Stars ejo hashize ku Cyumweru 3-2. Ibitego 2 byombi bya AFC Leopards byatsinzwe na Gitego Arthur.

Hakim Sahabo – Standard Liege

Hakim Sahabo wakinaga umukino we wa kabiri wa shampiyona muri Standard de Liège nkuru, ku wa Gatanu ntabwo byagenze neza.

Sahabo yabanje mu kibuga ndetse akina iminota 90 mu mukino banganyijemo na Cercle Brugge 1-1.

Nyuma y’umunsi wa 22 iyi kipe iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24, Union Saint-Gilloise ya mbere ifite 52.

 

Manishimwe Djabel – USM Khenchela

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 26 Mutarama 2024, USM Khenchela ya Manishimwe Djabel mu cyiciro cya mbere muri Algeria yatsinzwe na Paradou 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18, ni umukino Djabel yari ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 15 iyi kipe ni iya 6 n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na MC Alger n’amanota 36.

Kwizera Olivier – Al-Kawkab

Kwizera Olivier yari mu izamu rya Al Kawkab mu cyiciro cya 3 muri Saudi Arabia ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Al Shoalah 3-0. Nyuma y’umunsi wa 20 iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 25 ku rutonde ruyobowe na Neom na 42.

 

Rubanguka Steve – Al Najom

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 27 Mutarama, Al Njoom FC mu cyiciro cya gatatu muri Saudi Arabia ikinamo umunyarwanda Rubanguka Steve yatsinze Al Nairyah 4-2 mu mukino w’umunsi wa 20. Ubu iyi kipe ni iya 13 n’amanota 22, Neom ya mbere ifite 42.

Ntwari Fiacre – TS Galaxy

Ntwari Fiacre ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yabanje mu izamu rya TS Galaxy inyagiramo NŠ Mura 5-1 mu mukino wa gicuti.

 

Maxime Wenssens – Royale Union Saint-Gilloise

Ntabwo umunyezamu w’umunyarwanda, Maxime Wenssens yari muri 18 baraye bifashishijwe n’ikipe ya Union Saint-Gilloise mu mukino w’icyiciro cya mbere mu Bubiligi iyi kipe yaraye inganyijemo na Anderlecht 2-2. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 52 nyuma y’umunsi wa 22.

Emeran Noam – Groningen FC

Groningen yo mu cyiciro cya kabiri mu Buholandi ya Emeran Noam ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yatsinze Jong AZ 4-1 mu mukino w’umunsi wa 23. Emeran yari ku ntebe y’abasimbura ariko ntiyakinnye. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38 ku rutonde ruyobowe na Willen II na 49.

Bizimana Djihad – Kryvbas FC

Djihad wa Kryvbas FC muri Ukraine ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinzwemo na Viktoria Plzen 3-0.

Gitego Arthur yatsindiye AFC Leopards ibitego bibiri ku mukino we wa mbere

Muhire Jimmy Lovely January 29, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?