Mbifurije gukomeza kugubwa neza aho muri hose mwe mukomeje gukurikirana uburibwe bw’urukundo.
Turacyari mu gihirahiro cy’ibibazo twasoje twibaza muri episode ya 06, kandi koko byari ngombwa ko tubyibaza, kuko byari biteye amatsiko, gusa ayo matsiko yose arashirira muri iyi episode ya 07 ndetse n’izindi zizakurikira.
Reka dutangire……
Muri Episode ya 06 twasize Allan afashe rya cupa Ange yari yazanye ririmo ibyo yari yavangiye Noella ngo abishyire mu miti ye.
- Advertisement -
Bitewe n’uko byari biryohereye ku buryo n’inzara Allan yari abyukanye atari buzuyaze kubigotomera akica icyaka.
Nuko uko Ange yari yasohotse yagarutse mu cyumba asanga Allan yakangutse, gusa ntiyari azi ibyabaye.
Nuko aje, abona Allan aseka cyane yishimye ati: “Ange mukunzi ni wowe wamenye ko icyaka kinyishe unzanira juice?”
Ange agwa mu kantu, maze aramubaza ati: “Wayinyweye se?” Allan ntakuzuyaza ati: “Cyane rwose, dore n’icupa ngiri, kuko kari karyoshye cyane.”
Ange aratutubikana (abira ibyuya byinshi) kubera ubwoba yari agize ako kanya, ko uburozi yari yavangiye Noella bunyowe na Allan yita umukunzi we.
Ibaze ubaye uri Ange, wari gukora iki usanze uburozi wari wavangiye uwo wita umwanzi wawe bwanyowe n’uwo wita umukunzi wawe kubw’imitungo?
Allan yabonye ibiri kuba, maze bya byishimo birahinduka, abaza Ange ati: “Habaye iki ko ututubikanye?”
Ange yagiye gusubiza biramunanira, maze asohoka mu Bitaro yirukanka byamucanze, yibaza ukuntu yirogeye umukunzi.
Icyamuteye ubwoba si uko Allan yapfa, ahubwo ni uko ibyo yari yavanze byari butume Noella yibagirwa burundu, akazakanguka nta kintu yibuka, none yari atewe ubwoba n’uko Allan yasinzira akazakanguka atibuka ikintu na kimwe, bikazagorana kugira ngo abone ya mitungo yari akurikiye.
Byaramucanze abura icyo yakora, atekereza gukora iyo bwabaga ngo avure Allan.
Ese wowe uramutse uri Ange wakora iki??
Ese bizagenda gute, Allan mu gihe atarasinzira namenya ko ari uburozi yanyoye?
Allan niyibagirwa buri kimwe, Ange bizamworohera kubona ibyo ashaka?
Ntuzacikwe na Episode ya 08!