Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022, Inama nyobozi y’Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) yemeje inguzanyo ya miliyoni 319 z’amadolari azahabwa u Rwanda, mu buryo bushya bwo gushyigikira politiki z’ibihugu bikennye, n’ibifite ubukungu bwo hagati, bwiswe (Resilience and Sustainability Facility, RSF), n’ubundi bwitwa (Policy Coordination Instrument, PCI).
Leta y’u Rwanda ibaye Igihugu cya mbere muri Afurika n’icya gatatu ku Isi, byemerewe inguzanyo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), muri gahunda yashyiriweho kubaka ubudahangarwa n’ubukungu burambye (RSF), mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere yashyizweho uyu mwaka.
Iyo nkunga ya RSF yatangajwe bwa mbere mu kwezi k’Ukwakira 2022, ubwo intumwa za IMF zasozaga uruzinduko mu Rwanda.
Ije iherekejwe na Politiki nshya y’imyaka itatu (amezi 36), igamije guhuza ibikorwa bigamije gushyigikira za Guverinoma mu rugendo rwo gukora amavugurura, mu bijyanye no kubaka ubukungu buciriritse, urwego rw’imari n’ubukungu, hagamijwe gutanga umusaruro w’ubukungu burambye, bufite ubudahangarwa ku ngorane zirimo n’imihindagurikire y’ikirere, kandi butagira n’umwe buheza.
- Advertisement -
Muri iyo gahunda ya RSF, u Rwanda rwitezweho gutera inkunga imishinga y’ishoramari rigamije kubungabungaibidukikije, kurema urubuga rushya rw’urwego rw’imari, gukuraho imbogamizi muri urwo rwego, ndetse no kubaka serivisi z’imari zitajegajega.
Umuyobozi Mukuru wa IMF, Kristalina Georgieva, yagaragaje uburyo yishimiye kuba u Rwanda rubaye igihugu cy’Afurika kibonye iyi nguzanyo ishyigikira gahunda ihamye rufite mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ati: “Gahunda yacu nshya, igamije kubaka ibiramba n’ubudahangarwa ikomeje gutanga umusaruro. Uyu munsi, Inama y’Ubutegetsi ya IMF, yemeje inkunga yo gushyigikira icyerekezo gihamye cy’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikira y’ikirere. Urwanda rubaye igihugu cya gatatu ku Isi n’icya mbere muri Afurika gihawe iyo nkunga.”
Bo Li, Umuyobozi Mukuru Wungirije akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, yongeyeho ko kuba u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cy’Afurika kikiri mu nzira y’amajyambere cyungukiye muri gahunda ya RSF, bivuze gushima ukwiyemeza kwa rwo mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, aheruka kuvuga ko inguzanyo ya IMF ari umusemburo witezweho kuyobora inkunga nyinshi z’ibindi bigo mu Rwanda, harimo n’izishobora kuva mu rwego rw’abikorera.
Ati: “Turimo gukorana neza n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere muri uru rwego, ariko hari n’abigenga dukorana cyane cyane inguzanyo zo gutera ingunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”
Iyo nkunga, ibonetse mu gihe u Rwanda rufite igenamigambi rizatwara miliyari 11 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga tiliyari 11.2) mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bitarenze mu mwaka wa 2030.
Ikiguzi cyo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kirabarirwa muri miliyari 5.7 z’amadolari, mu gihe icyo kubaka ubudahangarwa kibarirwa muri miliyari 5.3 z’amadolari ya Amerika.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukusanya ubushobozi bugamije kugera kuri iyo ntego, mu gihe hakiri icyuho cya miliyari 7 z’amadolari ya Amerika zitaraboneka ku ngengo y’imari ikenewe, ngo iyo ntego igerweho.