UMURENGEZIUMURENGEZI
Ntucikwe Reba byinshi
Inkuru iheruka
Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
Hashize 3 weeks
Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
Hashize 1 month
Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
Hashize 2 months
Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
Hashize 3 months
Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
Hashize 3 months
Hindura ingano
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Soma “Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho” – Umutoza wa APR BBC
Yisangize abandi
Hindura ingano
UMURENGEZIUMURENGEZI
Shakisha
  • AHABANZA
  • IMIBEREHO
  • UBUZIMA
  • UBUKERARUGENDO
  • UBUHINZI
    • UBWOROZI
  • IBIDUKIKIJE
  • POLITIKI
  • UTUNTU N’UTUNDI
  • English
Dukurikire
Imikino

“Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho” – Umutoza wa APR BBC

Muhire Jimmy Lovely
Muhire Jimmy Lovely
Yanditswe taliki ya 20/01/2024 saa 10:56 PM

Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh, yavuze ko iyi kipe iteganya kuzakorera umwiherero w’iminsi 10 muri Qatar mu rwego rwo kwitegura neza imikino ya Basketball Africa League (BAL) y’uyu mwaka.

 

Mazen Trakh yabitangaje  nyuma y’umukino wahuje amakipe ya APR BBC yigabanyijemo abiri ku wa 19 Mutarama; Team A itsinda Team B amanota 61 kuri 57.

Abajijwe ku myiteguro ya BAL 2024, Umutoza Mazen yavuze ko bateganya kuzakorera umwiherero w’iminsi 10 muri Qatar.

- Advertisement -

Ati “Tuzajya muri Qatar gukina n’amakipe yaho, tuzahamara iminsi 10 hagati ya 20 Gashyantare kugeza tariki 1 Werurwe 2024. Ndumva tuzongeramo abandi bakinnyi kuko Shema Osborne azagaruka, na Axel Mpoyo azaba yarakize.”

Yakomeje avuga ko hari n’undi mukinnyi uzava mu Misiri.

Ati “Dushobora kuzongeramo undi mukinnyi uzava mu Misiri. Icyo gihe rero ndumva tuzaba twiteguye. Ndakubwiza ukuri ko twiteguye BAL neza.”

 

Agaruka ku bakinnyi bashya, Mazen yavuze ko yishimiye uko bari kwitwara.

Ati “Nishimiye uko abakinnyi bari kwitwara ndetse twiteze ko bakomeza kuzamura urwego. Abashya bari kwitwara neza nka Michael Dixon na Adonis. Zion Style ni ubwa mbere aje mu Rwanda ntekereza ko abafana bazamukunda.”

Mu mwaka ushize, APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 14. Mazen avuga ko n’uyu mwaka biteguye kuzayegukana kuko nta kipe bakerensa.

 

Ni ku nshuro ya mbere APR BBC izaba yitabiriye BAL aho ibarizwa mu Itsinda (Conference) rya Sahara rizakinira i Dakar muri Sénégal tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024.

Iri tsinda rigizwe na APR BBC (Rwanda), AS Douanes (Sénégal), US Monastir (Tunisia) na Rivers Hoopers (Nigeria).

APR BBC izajya kwitegurira BAL muri Qatar
Umutoza Mazen yavuze ko Nshobozwabyosenumukiza ari umwe mu bakinnyi bari kwitwara neza

Muhire Jimmy Lovely January 20, 2024
Yisangize abandi kuri
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp LinkedIn
Siga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZIHERUKA

  • Inama 9 zagufasha kubaho mu munezero udashamikiye ku butunzi
  • Igikukuru, Umunyu gakondo wibitseho ubudahangarwa buhambaye
  • Kuki Umunsi w’abakozi wizihizwa tariki 01 Gicurasi?
  • Ubushinwa bwihimuye kuri Amerika
  • Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru zishobora kwibasirwa n’ibiza
-Kwamamaza -
- Kwamamaza -
Ad imageAd image

Indi nkuru wasoma

Imikino

REG WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona

Hashize 9 months
Imikino

Amavubi yanyagiwe na Bénin ibitego 3-0

Hashize 9 months
Imikino

Perezida wa UCI yaje mu Rwanda kureba aho imyiteguro ya Shampiyona y’Isi igeze

Hashize 9 months
Imikino

Shampiyona n’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC byasubitswe

Hashize 9 months

©Umurengezi Group - All Rights Reserved. Designed by Tumukunde Dodos

Removed from reading list

Yigarure
Urakaza neza!

Sign in to your account

Lost your password?