Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Soudal–Quick-Step Devo yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ka Karongi-Rubavu kakinwe ku ntera y’ibilometero 93.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 yatsindiye bagenzi be bari bake ku murongo nyuma y’umunsi wari ukomeye wuzuyemo gusatira kandi ku bakinnyi bakomeye.
- Advertisement -
Ku rutonde rusange,Umunyarwanda Mugisha Moise arasigwa amasegonda 7 n’uwambaye umwenda w’umuhondo.
Aka gace katangiwe n’abakinnyi 90 aho ku kilometero cya kabiri gusa, Araya wa Eritrea avuye mu gikundi, agisiga amasegonda 10.
Ku kilometero cya kane gusa, igikundi cyafashe Araya wari wacomotse hanyuma umunya Algeria,Lagab ahita agenda.
Abakinnyi barindwi bafashe Lagab ku kilometero cya karindwi,hanyuma kizigenza Chris Froome wa Israel-Premier Tech ahita acomoka agenda wenyine.
Chris Froone washyizemo amasegonda 10, yafashwe n’igikundi.
Uyu yayoboye isiganwa igihe kinini cyane ndetse agenda atwara amanota menshi mu nzira kugeza mu birometero 30 bya nyuma.
Mbere yo kuzamuka i Rutsiro, Pierre Latour wa TotalEnergies yari yashyizemo umunota n’amasegonda 40 hagati ye n’igikundi.
Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yacomotse mu gikundi ku kilometero cya 62 ahita asiga Pierre Latour wari wayoboye irushanwa cyane.
Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yayoboye isiganwa guhera ku kilometero cya 66.
Uyu yakomeje kuyobora irushanwa kugera risigaje ibirometero bine aho yafashwe n’abakinnyi bacomotse barimo William Lecerf Junior,Pepijn Reinderink Jhonathan Restrepo n’abandi benshi.
William Lecerf watsinze uyu munsi,yabaye uwa Gatatu muri Tour du Rwanda iheruka ya 2023.